RFL
Kigali

Job Batatu asanga kuba muri Yesu nta gihomba kirimo kuko ibintu byose biba ari byiza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2016 9:48
1


Umuhanzi Job Batatu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Sawa sawa’ aho avuga ko kuba muri Yesu Kristo nta gihombo kirimo kuko ibintu byose ngo aba ari byiza (sawa sawa). Ni indirimbo yashyize hanze ku munsi we w’amavuko asanzwe yizihiza tariki 25 Nzeri 2016.



Job Batatu ubarizwa mu itorero rya Restoration church Nyacyonga, yabwiye Inyarwanda.com ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye ‘Sawa sawa’ ari uko kuba muri Yesu nta gihombo kirimo ibintu byose ari sawa sawa iyo abantu bamwisunze. Abajijwe icyamuteye kwandika iyo ndirimbo n’ibihe yari arimo yagize ati:

"Nari mu bihe nabonaga benshi bihebye babona nta hazaza nanjye ndimo ngira iryo hishurirwa ryo kumenyesha abantu bose ko uwisunze Yesu ibintu byose bizamubera byiza . Nkuko ijambo ry'Imana ritubwira ngo tumwikoreze urugendo rwacu tumwiringire nawe azarusohoza riri muri Zaburi 37:5 “Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose abariwe wiringira nawe azabisohoza."

Job Batatu

Umuhanzi Job Batatu avuga ko kuba muri Yesu ari sawa sawa

REBA HANO 'SAWA SAWA' YA JOB BATATU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime7 years ago
    nikoko kuba muri Yesu ntagihombo kibamo Imana ikomeze imwagure uwomusore kandi courage kuriwe tumurinyuma.





Inyarwanda BACKGROUND