Kigali

Mbonyi yashyize hanze indirimbo Intashyo irimo ubutumwa ku bakene mu mitima n'abakunzi b'umusaraba-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2017 15:29
0


Israel Mbonyi ugeze kure imyiteguro yo kumurika album ye ya kabiri yise 'Intashyo' mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Intashyo' yitiriwe iyi album agiye kumurika.



Indirimbo 'Intashyo' ije ikurikira izindi aherutse gushyira hanze ari zo Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru n'indi yise Hari ubuzima. "Izo ni intashyo, mubwire abakunzi b'umusaraba. Ayo ni Amakuru mubwire abakene mu mitima, igihe ni iki ngo biyambure ubwirabure, mbahaye imbaraga z'umunsi w'ejo." Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo nshya ya Israel Mbonyi. Ni indirimbo yumvikanamo intashyo ku bakene mu mitima yabo ndetse n'abakunzi b'umusaraba. 

UMVA HANO INDIRIMBO 'INTASHYO' YA ISRAEL MBONYI

Tariki 10/12/2017 ni bwo Israel Mbonyi azamurika album ye ya kabiri yise 'Intashyo' mu gitaramo azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana. Kwinjira muri iki gitaramo cye kizabera Camp Kigali ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo. 

Israel Mbonyi

Igitaramo Israel Mbonyi agiye kumurikiramo album 'Intashyo'

Aime Uwimana

Aime Uwimana azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Dudu T Niyukuri

Dudu T Niyukuri azifatanya na Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

Patient Bizimana nawe azaririmba mu gitaramo cya Israel Mbonyi

UMVA HANO INDIRIMBO 'INTASHYO' YA ISRAEL MBONYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND