RFL
Kigali

'Gutandukana n’umuntu ni ugutera imbere,..icyo nzi gusa ni uko atari uwa Zion Temple-Gitwaza asubiza Vuningoma

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2018 13:09
7


Bishop Vuningoma Dieudonne wahoze ari icyegera cya Apotre Gitwaza akaza kwirukanwa muri Zion Temple, aherutse gutangaza ko agiye gusubira muri iri torero akaguma ku ntebe y'icyubahiro ye nk'umwe mu bantu batangije Zion Temple. Apotre Gitwaza yagize icyo avuga kuri ibi byatangajwe na Vuningoma.



Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/1/2018 ni bwo yagize icyo avuga ku biherutse gutangazwa na Bishop Dieudonne Vuningoma. Apotre Gitwaza yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televizion Authentic nyuma yo kubazwa icyo avuga ku biherutse gutangazwa na Bishop Dieudonne Vuningoma.

Apotre Dr Paul Gitwaza yavuze ko Bishop Vuningoma Dieudonne kimwe na bagenzi be birukaniwe rimwe badashobora kugaruka muri Zion Temple, keretse ngo nibabanza gusaba imbabazi na cyane ko usabye imbabazi azihabwa. Ibi yabitangaje nyuma y'ibiherutse gutangazwa na Bishop Dieudonne wabwiye Inyarwanda.com ko igihe cyo gusubira muri Zion Temple kigeze na cyane ko ngo nta muntu ufite uburenganzira bwo kumwirukana muri Zion Temple mu gihe ari mu bayitangije.

Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje ko gutandukana n'umuntu atari ugucika intege ahubwo ari ugutera imbere. Yavuze ko ibyo Zion Temple yaciyemo byari ibyo kuyikura ku rwego rumwe ijya ku rundi. Yanakomoje kuri Bishop Vuningoma n'abandi birukanywe muri Zion Temple, avuga ko bazongera kuba abakristo ba Zion Temple nibasaba imbabazi. Yagize ati: 

Icyo nzi gusa ni uko (Vuningoma) atakibarizwa muri Zion kandi si uwa Zion Temple, ibyo ni ibyo yabwiye abanyamakuru, nabimbwira nzabyumva hanyuma nzamenya igikurikira. Umuntu wese iyo asabye imbabazi arazihabwa, ibyo kongera guhabwa inshingano byo byaza nyuma yo guhabwa imbabazi. Zion Temple ibibazo yaciyemo byari ibyo kuyikura mu rwego rumwe ijya mu rundi ni yo mpamvu tutabashije kwiheba, ni ukuvuga ngo bamwe kugenda abandi bagasigara si igitangaza, kuko aho hose byarahabaye muri Bibiliya. Gutandukana n’umuntu ni ugutera imbere si ugucika intege.

Tariki 12/11/2017 ubwo yari yatumiwe mu muhango wo kwimika Apotre John Poda Bihashya uyobora itorero Christian worship Center, Bishop Dieudonne Vuningoma yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu ari umwe mu bayobozi b’Ihuriro nyarwanda ry’Amatorero n’Amadini (Rwanda Religious Leaders forum). Yanze gutangaza itorero asigaye abarizwamo nyuma yo kwirukanwa muri Zion Temple, ahubwo ashimangira ko nta muntu wigeze amwirukana muri Zion Temple mu buryo bwemewe n’amategeko na cyane ko ngo nta muntu ufite uburenganzira bwo kwirukana umuntu uba waratangije umuryango (Founder). Yagize ati:

Nitwa Bishop Vuningoma Dieudonne ndi umwe mu bayobozi b’Ihuriro nyarwanda ry’Amatorero n’Amadini (Rwanda Religious Leaders forum). Ndi umwe mu bashyizeho umuryango Authentic word Ministries Zion Temple mu Rwanda no mu mahanga. Kubera ko twahuye n’utubazo, kandi tuba hose, twabanje nk’aba Bishop kwishyira hamwe, twagiye gusenga ariko igihe cyo gusenga cyarangiye, ngiye gusubira mu murimo.

Bishop Vuningoma avuga ko ari umwe mu batangije Zion Temple bityo ngo kuba yarirukanywe muri iri torero, ni ibintu asanga bitarizweho neza kuko ngo nta muntu ushobora kwirukana uwatangije umuryango. Ikindi ashingiraho ni uko ngo nta baruwa imwirukana yahawe yemewe n’amategeko. Yunzemo ko bari gutegura ikiganiro n’abanyamakuru kizavugirwamo ibyo aba birukwanywe bafata nk’ukuri. Yasoje avuga ko kuba bari bacecetse atari uko badafite ibyo kuvuga ahubwo ngo bari bategereje igihe cy’Imana na cyane ko bamaze igihe basengera mu Mwuka umwe nk’aba Bishop birukanywe ariko ngo magingo aya igihe cyo gusenga cyarangiye, bagiye gusubira mu murimo muri Zion Temple. Yagize ati:

Zion ariko ni twe twayitangiye, ndumva tunayisubiyemo nta cyaha cyaba kirimo cyane ko nta rwandiko dufite rutwirukana muri Zion Temple mu buryo bw’amategeko kandi ntabwo wakwirukana founder burya amateka ntabwo uyahindura, umuntu watangiye umuryango ntabwo umwirukana, umwirukana se gute, ntabwo bisobanuka mu mategeko. Tuzabahamagara (abanyamakuru) tuzakora press conference mu gihe kiri imbere tubivuge rwose kuko twaracecetse ariko guceceka kwacu ntabwo ari ukuvuga ko ntacyo tuzi, ko ntacyo tubona, ko ntacyo twavuga, igihe kiri hafi tuzabivuga.

Image result for Bishop Dieudonne amakuru igihe

Bishop Vuningoma avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kumwirukana muri Zion Temple yatangije

Twabibutsa ko nyuma y'intambara n'amakimbirane byamaze igihe muri Zion Temple ndetse bikanavugwa ko Apotre Dr Paul Gitwaza yari agiye guhirikwa ku butegetsi na bamwe mu bari ibyegera bye, tariki 7 Gicurasi 2017 ni Apotre Gitwaza yafashe umwanzuro wo kwirukana burundu bamwe mu bari ibyegera bye atangaza ko nta torero na rimwe rya Zion Temple ku isi bemerewe kubwirizamo. Yunzemo ko bazajya bagera muri Zion Temple nk'abashyitsi.

Aba Bishops birukanywe muri Zion Temple ni Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Apotre Paul Gitwaza yabwiye abakristo be ko impamvu yirukanye bamwe mu ba Bishops bari ibyegera bye ari uko bitwaye nabi bakanga umurimo. Yakomeje avuga ko bari batangiye gushaka uko bakuraho Zion Temple burundu. Ubwo yabirukanaga, Apotre Gitwaza yagize ati:

Mpagaze aha kugira ngo mbabwire ko nyuma y’ibi byose Bishop Bienvenue Kukimunu, kuva uyu munsi ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose kuko yarahemutse,  Pastor Claude Okitembo Djessa wamushyigikiye na we ni uko ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose, Bishop Dieudonne Vuningoma na Bishop Richard Muya nabo nuko ntibazongera kuvuga ubutumwa muri za Zion Temple aho ziri hose, Patrick Kamanzi ntazongera kuba pasiteri muri Zion Temple.

Related image

Apotre Gitwaza avuga ko abo yirukanye azabaha imbabazi nibazimusaba

Soma izindi nkuru zifitanye isano n'iyi umaze gusoma

Apotre Gitwaza yashyizeho ubuyobozi bushya yereka umuryango Bishop Vuningoma n’abandi ngo bendaga kumuhirika

U Bubiligi: Zion Temple ya Apotre Gitwaza yacitsemo ibice bamwe bajya gutangiza irindi bise World Revival Centre

BIRAVUGWA: Aba ‘Bishops’ beretswe umuryango na Apotre Gitwaza batangije itorero muri Kigali

Apotre Gitwaza yashyize yerura ko abari ibyegera bye yabahagaritse burundu muri Zion Temple ku isi

REBA HANO 'MANA KIZA BENE WACU' YA APOTRE GITWAZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntare6 years ago
    Ariko ibi binya nda nini byagiye bimenya gusangira ibyo byiba impumyi zibikurikira, zikareka gucuranwa? Biteye iseseme.
  • Titi6 years ago
    Nyamara Apotre Gitwaza afite authority kweli ! Njye ndamwumva.
  • Matadi Moka6 years ago
    Vuningoma yakicecekeye ra! Akajya gushinga irye torero! Nawe arabizi neza ko Zion ari iya Gitwaza kandi natwe bo hanze tuzi Gitwaza. Gusa nzabasura ndebe ibyo baba bavuga niba ari ukuri.
  • Sados Rupta6 years ago
    Ngo bazkora inama n'abanyamakuru! Ubu igihe mu maze musenga kweli nta jwi ryo guhagarika iyo nama mwumvise? Uriya mugabo Gitwaza rwose yabereye umugisha benshi Please. Stop blackmailing him
  • Ntare6 years ago
    Ndabaza nti, ibi binya nda nini byagiye bisangira, bikareka gucuranwa, ko nta audit ibaho muri zo ngirwa madini zabyo?
  • Lambert6 years ago
    Iri torero ni irya Gitwaza, Dieudonné nareke gusaza imigeri.
  • Jeanette Mutagwabira6 years ago
    wowe Ntare utukana ugatuka abo Imana yasize ufite ibibazo! reka kwikongereza uburakari bw'Uwiteka kuko ntuzi ibyabo! Kdi nta mpumyi bayoboye, bayoboye umukumbuye w'Uwiteka! Itonde rero kuko mubazahamagarwa ejo nawe wasanga irimo! Nkwifurije ko umwuka wera agera iwawe nawe ugahumuka ukamenya inzira y'ukuri!





Inyarwanda BACKGROUND