RFL
Kigali

U Bubiligi: Zion Temple ya Apotre Gitwaza yacitsemo ibice bamwe bajya gutangiza irindi bise World Revival Centre

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/02/2017 13:43
1


Nyuma y’aho muri Zion Temple mu Rwanda umwuka atari mwiza dore ko hari abapasiteri bari bungirije Apotre Gitwaza bavanywe muri komite y'itorero abandi bikaba bivugwa ko birukanywe mu itorero nyuma yo gukekwaho gushaka kumuhirika ku buyobozi, kuri ubu amakuru ariho ni uko na Zion Temple y’i Burayi bitameze neza.



Bamwe mu bakristo barimo n’abapasiteri basohotse mu itorero Zion Temple ryo Bubiligi, bajya gutangiza irindi torero bise World Revival Centre nyuma yo gukimbirana n’ubuyobozi bwa Zion Temple. Zion Temple ivuga ko ibyabaye nta gikuba cyacitse ahubwo ko ari ibintu bisanzwe no mu yandi matorero.

Nzabakira Floribert uvugira itorero rya Zion Temple yabwiye itangazamakuru ko hari abakristo ba Zion Temple mu Bubiligi basohotse muri Zion Temple bakajya gutangiza irindi, akaba ari yo mpamvu Apotre Gitwaza ari kubasengera ku Mana asaba abasigaye gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana ntibacike intege.

Nzabakira Floribert yatangaje ibi nyuma y’amagambo yatangajwe na Apotre Dr Paul Gitwaza aho yihanganishaga itorero ryo mu Bubiligi mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga bugira buti ”Shalom bwoko bw’Imana muri muri ZTCC Belgique. Ndimo kubasengera kandi ndabashyigikiye mu bihe murimo kunyuramo. Mukomeze mushyigikire umurimo w’Imana na gahunda z’itorero. Ndi mu nzira nza kandi Kristo aracyari ku ngoma. Muhabwe umugisha."

Nzabakira avuga ko gusohoka mu itorero rya Zion Temple nta gikuba cyacitse kuko ari ibintu bimenyerewe mu matorero aho ushobora kuva mu itorero ukajya gutangiza irindi kubera umuhamagaro buri umwe afite. Ati”Ni ikintu tumenyereye mu matorero, umuntu ashobora kuva mu itorero rya Zion Temple akaba yasohoka akajya gutangira irindi torero bitewe n’umuhamagaro yumva muri we. Ubwo rero muri ibi bihe nibwo ababwira ko akomeza kubasengera cyane ko ahafite igiterane vuba.”

Nubwo Zion Temple ivuga ko nta gikuba cyacitse, ibi bibaye nyuma y’igihe gito humvikanye amakuru avuga ko hari abashumba bendaga guhirika Apotre Dr Paul Gitwaza bamuziza ko ngo akoresha nabi umutungo w’itorero mu nyungu ze akirirwa mu ngendo za buri munsi n’ibindi bitandukanye bashingiraho.Andi makuru avuga ko abo yakuye muri komite y'itorero bamusabaga kubongeza umushahara ariko we akabyanga.

Komite nshya ya Zion Temple mu Rwanda ntabwo irimo bamwe mu bari bungirije Apotre Gitwaza barimo Bishop Vuningoma Diedonne ari nabo bakekwaho gushaka kumuhirika ku buyobozi. Kugeza ubu abavanywe muri komite y'itorero rya Zion Temple mu Rwanda, nta makuru arumvikana y'uko baba baratangije amatorero yabo, gusa bivugwa ko na bo ari yo gahunda bafite. 

Image result for Apotre Paul Gitwaza

Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Amafranga azarikora





Inyarwanda BACKGROUND