RFL
Kigali

Apotre Gitwaza yashyizeho ubuyobozi bushya yereka umuryango Bishop Vuningoma n’abandi ngo bendaga kumuhirika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/02/2017 12:36
20


Mu itorero Zion Temple habayemo impinduka zitunguranye, hashyirwamo ubuyobozi bushya buyobowe na Apotre Dr Paul Gitwaza Muhirwa ari na we washinze iri torero. Muri komite nshya yashyizweho yahawe kuyobora iri torero mu myaka ibiri, bamwe mu bayobozi bari bungirije Apotre Gitwaza bavanywe mu nshingano basimbuzwa abandi.



Izi mpinduka zibaye nyuma y’inama yabaye taliki ya 28/12/2016 yemeje status nshya yashyizweho umukono n’aba Bishops bose, abashumba bose ba Zion Temple mu Rwanda ndetse banabisinyira imbere ya Noteri mu rwego rwo kugaragaza ko nta gahato ahubwo ko bibavuyemo kandi bayishyigikiye. Muri Zion Temple bemeje ko buri myaka ibiri bazajya bahindura abayobozi bakuru ariko Apotre Gitwaza akaba afite umwanya udasimburwa ari wo kuyobora iri torero ku rwego rw'isi.

Nyuma y’ihinduka rya Status za Zion Temple, kuri iki cyumweru taliki ya 05/01/2017 hatangajwe ubuyobozi bushya bwasimbuye ubucyuye igihe. Ubuyobozi bwashyizweho ni ubugiye kuyobora Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center Rwanda nk’uko Apotre Gitwaza yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha zirimo na Facebook.

Zion Temple

Gitwaza na we yemeje ko yahinduye ubuyobozi bwa Zion Temple

Apotre Gitwaza yagumye ku buyobozi bukuru kuko umwanya ariho ngo utajya usimbuzwa

Abayobozi bashya ba Authentic Word Ministries na Zion Temple ni: Apotre Gitwaza, Bishop Charles Mudakikwa, Rev Dr.David Bulambo, Pasteur Robert Runazi, Pasteur Hubert Kagabo, Pasteur Vincent Hakizimana, Pasteur Kamanzi Symphorien, Pasteur Karengera Ildephonse na Pasteur Uwera Egidia. Ku mwanya wa Visionnaire yakomeje kuba Apotre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza kuko uyu ngo atajya ahinduka, bivuze ko azaguma kuri uyu mwanya kugeza apfuye.

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017 mu materaniro ya Zion Temple mu Gatenga, Apostle Dr Paul Gitwaza yerekanye Komite nshya anatangaza ko nta bayobozi ba Zion Temple bazongera kumara imyaka irenga ibiri ku buyobozi bw’itorero. Muri iyi Komite nshya Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Muya, Bishop Claude Djessa n’abandi bari bungirije Apotre Gitwaza nta n’umwe wagarutse muri Komite nshya.

Dore abayobozi bashya ba Zion Temple mu Rwanda

1.Umuvugizi mukuru wa Zion Temple: Intumwa Dr Paul Gitwaza (Uyu ntabwo ajya asimburwa)

2.Umuvugizi mukuru wungirije: Bishop Charles Mudakikwa

3.Umunyamabanga mukuru: Pastor Dr Bulambo David

4.Abajyanama: Pastor Jean Paul Ngenzi Shiraniro na Pastor Robert Runazi

5.Abagenzuzi b’imari: Pastor Kagabo Hubert na Pastor Vincent Hakizimana

6.Akanama nkemurampaka: Pastor Symphorien Kamanzi, Pastor Karengera Ildephonse na Pastor Uwera Egidia

Amahuriro y’iyogezabutumwa (Apostlolic center Council):

-Mu Umujyi wa Kigali: Pastor Kanyangoga Jean Bosco

-Mu Ntara y’Iburasirazuba: Pastor Munanira Bernard

-Mu Ntara y’Iburengerazuba: Pastor Gakunde Felix

-Mu Ntara y’Amajyaruguru: Pastor Muhirwa Jerome

-Mu Ntara y’Amajyepfo: Pastor Ruhagararabahunga Eric

 Apotre Dr Paul Gitwaza

Apotre Dr Paul Gitwaza

Aba ni abayobozi bashya bagiye gufatanya na Apotre Gitwaza

Abavanywe mu nshingano bivugwa ko ari abendaga guhirika Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko abavanywe ku buyobozi, Apotre Gitwaza yamaze kubirukana, akaba yanabahaye uburenganzira bwo kuba bajya gutangiza amatorero yabo. Apotre Gitwaza ariko ntiyigeze yerura ko yabirukanye, ahubwo yavuze ko mu batagarutse muri komite nshya bakiri abakristo ba Zion Temple gusa ngo uwaba ashaka gutangiza itorero rye ahawe uburenganzira. Ibi ariko bihabanye n'amakuru agera ku Inyarwanda.com kuko bivugwa ko Apotre Gitwaza hari abo yirukanye muri Zion Temple barimo na Bishop Vuningoma.

Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com ntabwo biyumvisha ukuntu aba bayobozi bavanywe mu buyobozi mu gihe ari bo bafashije Apotre Gitwaza kwagura itorero Zion Temple, ubu rikaba rimaze gukomera no gushinga amashami hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ikindi ni uko ari abayobozi bari barambye ku buyobozi kuva Zion Temple yatangizwa ariko bakaba bavanywe ku buyobozi ntibagire n'undi murimo n'umwe bahabwa mu matorero yose ya Zion Temple.

Mu by'ukuri ni iki gitumye Gitwaza avana ku buyobozi bamwe mu byegera bye?

Aha ni aho bamwe mu basesenguzi bahera bavuga ko Apotre Gitwaza yamaze kubirukana bashingiye no ku biherutse kuvugwa ko hari ibyegera bye byendaga kumuhirika ku buyobozi ubwo yari muri Amerika umwaka ushize muri 2016 aho yamaze amazi 8 mu ivugabutumwa. Andi makuru atugeraho avuga ko aba ba Bishop bivugwa ko bendaga guhirika Gitwaza babiterwaga ni uko akoresha nabi umutungo w'itorero mu ngendo zitandukanye ahoramo i Burayi no muri Amerika, bikadindiza imwe mu mishinga ya Zion Temple.

Aba ba 'Bishops' bari ibyegera bya Apotre Gitwaza bivugwa ko birukanywe mu itorero rya Zion Temple n'ubwo Apotre Gitwaza atabyerura ngo abihamye, bari bamaze amezi 4 batagaragara muri Zion Temple ndetse nta n’umurimo n’umwe bari bemerewe gukora mu itorero nk’uko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com abivuga. Izi mpinduka zibaye muri Zion Temple nyuma y’aho mu gihe gishize, humvikanye inkuru zivuga ko aba bayobozi birukanywe barimo Bishop Vuningoma bendaga guhirika Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple.

Apotre Dr Paul Gitwaza

Hano abayobozi bashya ba Zion Temple bari barimo gusengerwa

Mu kiganiro na Inyarwanda.com mbere gato y’uko Apotre Gtwaza atangaza komite nshya , Bishop Vuningoma Dieudonne abajijwe n'umunyamakuru wacu ku bivugwa ko yaba yarirukanywe muri Zion Temple ndetse no ku bivugwa ko yaba ari hafi gutangiza itorero rye, yavuze ko magingo aya akibarizwa muri Zion Temple na cyane ko nta kintu ubuyobozi bwa Zion Temple bwigeze bumutangariza ngo bumubwire niba yarirukanywe. Nta makuru menshi ariko yigeze adutangariza kuko yavuze ko amakuru arambuye twayabwirwa na Zion Temple. Twagerageje kuvugana na Apotre Paul Gitwaza ariko ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye ngendanwa.

Uko Zion Temple yashinzwe, uko yagiye iyoborwa n'icyo Gitwaza avuga ku kuba kuri ubu aribwo ahinduye Komite y'itorero

Zion Temple ni Itorero ryabyawe na Ministere y’Ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) iyerekwa ryahawe umukozi w’Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza ubwo yari afite imyaka 16 mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ubwo Imana yamubwiraga ko umusore w’umu Authentique azahindura isi, ikaba yarabimubwiye mu rurimi rw’igifaransa (un jeune Authentique transformera le Monde nk’uko Rushyashya dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Apotre Dr. Paul Gitwaza avuga ko nyuma yo guhabwa iryo yerekwa yakomeje gusenga, ageze muri kaminuza yatangiye gushaka abo bazafatanya mu murimo, bamwe bahurira muri Congo abandi bahura ageze mu Rwanda. Abo rero kuva umurimo utangiye nibo bakomeje gusimburana ku myanya y’ubuyobozi itandukanye. Ariko aho Itorero rimaze gukurira byabaye ngombwa ko status y’itorero (Itegeko Ngenga) ihindurwa nkuko byasabwe n’abandi bashumba baje mu murimo nyuma kugira ngo buri muntu wese ayibonemo kugeza no ku mukristo wo muri buri rusengero kuko n’ubundi Itorero ari iry’abakristo.

Apotre Gitwaza akomeza avuga ko ibyo ari byo byatumye ubuyobozi bw’itorero bwifuza ko status ihinduka kugira ngo n’abandi bakristo bibone mu buyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi banashobore gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwagura uwo murimo bawiyumvamo. Byatumye rero habaho ubusabe ko Status y’Itorero Zion Temple yongera guhindurwa, biza kwemezwa nuko iravugururwa hashyirwamo ingingo nshya ndetse haba n’izivugururwa. Ibyo kandi byanahuriranye nuko Manda y’ubuyobozi bwari buriho yari yararangiye maze hashyirwaho ubuyobozi bushya, bamwe bavanwa mu nshingano abandi barinjira.

Bishop Claude Djessa n'umugore we ntibagarutse mu buyobozi bwa Zion Temple


Bishop Dieudonné Vuningoma na Madame we bivugwa ko birukanwe muri Zion Temple


Bishop Muya nawe ntakiri mu buyobozi bwa Zion Temple






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sheshe7 years ago
    Ariko se amakuru yaba bakozi ba Sekibi, muba muyabwira abanyarwanda ngo abamarire iki? Ibi bireba abatangayo amatungo yabo nabandi bari muri izi business, bikwiye guherera muri izo ngirwa nsengero zabo. Mutubwire ibiduteza imbere please, Murakoze.
  • Nduru7 years ago
    hahahahha!!! Ngo umwanya wa Gitwaza ntusimbuzwa??? hahah!! Ayobewe iki se? Napfa se bazawushyiramo itafari?? Erega bariya bapasitori bazabyemere Gitwaza yishingiye business nta mpamvu yo kumuvuzaho induru.
  • MT7 years ago
    Birababaje cyane, kubona abakozi b'imana bapfa ubusa, ntekereza ko ntamwuka w'Imana warubirimo, ngewe byose mbona biterwa no gupfa amafranga, hatabayeho amafranga ntacyo baka, bakavuga ubutumwa kubuntu kuko nabo babiherewe ububtu, bityo nkabona, batakiyobirwa nu mwuka Wera, ahubwi bibereye muli Business, birababaje pe biteye niso, ntaho batandukaniye nabisi bapfa imitungo!!!!!!'
  • 7 years ago
    MAY GOD BLESS U Dr APOTRE GITWAZA KUBWO KUREBERERA EJO HEZA HITORERO RYIMANA IMANA IKOMEZE IGUFASHE MUKUTUREBERERA NO MUKUTUYOBORA NEZA!
  • Jojo mbru7 years ago
    Nibatuze bareke guteza imvururu muri Zion! apotre wakoze guhindura abobayobozi batangiye kwiyumva ubagize abaribo none batangiye kwigiribitangaza
  • Uwinkindi 7 years ago
    Ariko abantu muransetsa urita abantu abakozi base Kibi wowe uriki ko ariwowe mukozi wasekibi ngoba Kubwire ikiguteza imbere babibwiye ababikeneye Siwowe babibwiye
  • Mahoro keza7 years ago
    Twebwe abayoboke nibaduhe amahoro umuyobozi wacu Apotre Imana ikomeze ikwagure amakoze amakosa ubahagarike kumirimo yose babanze bisuzume barebaho batariye ibshingano bazagaruke aruko basabye imbabazi itorero ryose. Ntidukeneye kobatuzanamo imvururu nkizihora muri ADEPR na Restauration church na bandi ntavuze
  • John7 years ago
    Bravo kuri Dr Gitwaza nkunda ko ureba kure kandi Imana ijye ikomeza igufashe. Ibyo mwavuga byose he is always smart and wise!! Kandi dufashwa ninyigisho utanga courage. God bless You
  • olivier niyigena7 years ago
    Hahhhhaahh Umuti wizo mvururuzose ndawuzi nibareke ngire inama aba kristo nibagabanye amaturo nicyacumi maze barebeko aharurusengero batajya akabari cyangwa isoko .
  • Celestin Habineza7 years ago
    Muraho,ndavuga ku bintu bibiri:nasabaga abantu ko bajya basoma Bibiriya bakamenya ukuri,icyo cyacumi bavuga tugitanga twishimye kd.ntawe bacyaka ku ngufu ni inyungu mbere na mbere z"ugitanze bitubera nk'urukingo rwacu n'abana bacu!!n"iyo utagitanze satan arayatwara!niho hahandi uhora urwaye mu buryo budasobanutse noneho ukaya versant mu bitaro no mu ma pharmacie!!
  • Ale7 years ago
    Impinduka ntaho zitaba mubuzima haba muri reta,prive,mumatorero mwitangazamakuru mubigo bitandukanye nge nunva ntakibazo nakimwe gihari caneko ibyo izizabaye muri zion zakozwe nabayobozi biciye mumatora siwe washizeho iriya comite .
  • 7 years ago
    Wowe Jesus akubabarire kuko utazi ibyo uvuga!kd.abo wita abakozi ba sekibi umunsi umwe uzabyicuza sekibi yagukubise umunigo ukaza ubatabaza!!!abavuga iby"amaturo reka MBAHINYUZE;NTAWE UYAZANA KU NGUFU TUYATANGA TWISHIMYE DUKURIKIJE IBYANDITWE BYERA KD.DUHABWA IMIGISHA.N'UBUNDI IYO UTAYATANZE MU NZU Y'IMANA UYATANGA MU BITARO NA PHARMACIE!!!WARUBIZI??MUSOME IBYANDITSWE MUBOHORWE N'UMUCYO UBIRIMO!!!
  • Kayi7 years ago
    @Mahoro we, ko ndeba ahubwo arimwe mufite imvururu nyinshi. abakozi b'Imana birukanwa bate? ni nde ufite ubwo bubasha?
  • mahoro7 years ago
    Ariko wowe Nduru rwose uri Nduru koko,nyine umwanya we ntusimbuzwa none se siwe membre fondateur? Hanyuma nawe wiyise SHESHE uri muzima cg? uratinyuka ukita umuntu muzima ngo ni umukozi wa Sekibi? mujye mwitondera Kuvuga nabi abasizwe n Imana mutazikururira umuvumo,ahubwo twige guca bugufi twubahe abo Imana yiasize.
  • 7 years ago
    yeah as expected...igiosigaye nuko gitwaza iziyita imana mukamusenga kubera ubujiji gitwaza ni umuntu wishyingiye business yo kubambura amafranga yitwaje imana ariko biri hafi gusobanuka .si gitwaza gusa ahubwo aba banyamadini mashya bose ni abesclo
  • Hadassa7 years ago
    Ubundi se mwagirango GiTWAZA azaba reka? Niba barihaye kumubwira ko nabo Bava kuri 400.000 bagahembwa 600000 kandi birumvikana...ariko rero kw ifaranga n icyubahiro kwa GiTWAZA ntukoreho..... Nguko uko Dieudonne, Claude,Muya, Safari, Biemvenue,Pierre... batangiranye nawe...bagatanga ibyabo .. None akaba ahisemo kubangaza!!! Niba ariwe bakore ye arabahembye.niko umuntu ahemba. Niba ari Imana bakore ye izabahe mba...ariko dutegereje ibikurikiraho.. Hari uvuze ati : NI ABAKRISTO BABOSHYA...NIBAHAGARIKE ICYACUMI N AMATURO MAZE TUREBE UYU MWISHONGOZI ICYO YONGERAHO...
  • Jennie Kezia7 years ago
    igitekerezo cyanjye nuko mwebwe mwanditse aya makuru mwibeshya ku buyobozi bw'itorero mushaka kubuvanga nubwo hanze ntimukitiranye ibintu guhinduka kw'abayobozi nta gikuba kiba cyacitse niko bimera kandi visionnaire w'itorero ntajya ahinduka kuko aba ari nk'umubyeyi wabyaye abana izina rye ry'ububyeyi ntirivaho nubwo byagenda gute kugeza apfuye.....ubuse papa wawe cg mama wawe yahinduka ate, bariya bose ni abana ba Dr apotre Gitwaza arabazi ninawe wabareze ubwo rero ni umubyeyi ibyo akora arabizi kandi abifashijwemo n'Imana yamuhaye umurimo.
  • Kayi7 years ago
    @Mahoro we, ko ndeba ahubwo arimwe mufite imvururu nyinshi. abakozi b'Imana birukanwa bate? ni nde ufite ubwo bubasha?
  • sito7 years ago
    ark mwagiye mureka kwikururira imivumo nkuwo wamwise uwa sekibi..ahaaaa
  • Aline uwera7 years ago
    Erega ntabwo abantu baza muri zion kubera ababa pastor ahubwo tuzanwamo nokumva ijambo ryayo twigishwa na Apotre umukozi wayo ihagurukije murikigihe.ababandi nabo bomwunganira ariko mugihe bonavamo ntaco twahungabana urugero iyo gitwaza yagiye mwivugabutumwa mubindi bihugu bamwe ntibaza bogusenga bishimoboke kuba aribyo bitera ababasiteri ishari ntagikundiro bafite nkiciwe





Inyarwanda BACKGROUND