RFL
Kigali

Guhagarika kuririmba mbigereranya nko guhagarika ubuzima-Safari Peter

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/10/2016 19:54
1


Umuhanzi Safari Peter wari wararetse kuririmbira Imana kubera uburyohe bw’ifaranga yaguyemo nk’uko aherutse kubitangariza Inyarwanda.com aho yavuze ko umushahara w’ibihumbi 500 ku kwezi wamwibagije Imana, mu kwicuza kwinshi yatangaje ko gushyira hasi gitari ntaho bitandukaniye no kubura ubuzima.



Safari Peter ni umuhanzi wakunze kumenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana. Nyuma y’imyaka igera kuri itatu ahugijwe cyane n’akazi kagoranye ndetse n’ishuri ry’icyiciro cya gatatu cya kaminuza,(masters), yasaga n’uwibagiwe ko impano ye yo kuririmba no gucurangira Imana ko nayo igomba kongerwamo amavuta.

Kuva muri Mutarama 2016 by’umwihariko mu giterane cyo guhembuka no gushimira Imana ko u mwaka mushya utangiye cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo yarahabaye cyateguwe na BETESIDA CHOIR yo muri ADEPR KARONGI, Umudugudu wa Gatwaro,muri iki giterane nibwo uyu muhanzi Safari Peter yongeye kwibuka cyane impano ye.

Amaze kwitegereza umunezero abantu bakuye muri iki giterane ku bw’indirimbo zaharirimbiwe z’amakorari nka BETESIDA CHOIR,ISHIMWE CHOIR, Asafu choir ndetse n’abandi bahanzi benshi barimo. Jimmy Claude, Israel Mbonyi,Dominic Nick,Dusabe Alexis ,Isaie ndetse n’abandi benshi, Safari yabwiye Inyarwada.com ko nawe yararirimbye maze akumva kuririmbira Imana biryoshye, kuva ubwo akiha gahunda yo kongera guhaguruka agakoresha impano ye.

Kuva muri ibyo bihe byiza Safari yahise afata icyemezo cyo kwegura gitari(guitar) ye yerekeza I Kigali kugira ngo yongere kuzamura impano ye. Ubu ngubu Safari yongeye gutumirwa mu biterane byinshi birimo ibyo avuyemo vuba ahangaha birimo ibyateguwe na ADEPR GIKONDO umudugudu wa Karugira, ibyateguwe n’umuhanzi Mutabazi Jean Claude wo muri Enihakore church ndetse n’ibindi byinshi.

Uyu muhanzi uririmba yicurangira gitari ye yo mu bwoko bwa acoustic guitar, avuga ko iyo aririmba acuranga iyo gitari, bimuzamura mu mwuka maze akumva abonye umunezero uruta uwo yakura mu biryo biryoshye cyangwa ibyo kunywa biryoshye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize ati:

Kuririmba kuri njye mbifata nk’ubuzima, nakoze ku mafaranga atari make ariko ntakindutira kuririmba no gucurangira Imana iyo ndirimba namaze kwatura ibyaha byose, n’udukosa twose..Iyo ndirimba binzamura mu mwuka maze nkumva mbonye umunezero uruta uwo nakura mu biryo biryoshye cyangwa ibyo kunywa biryoshye.(…) Guhagarika kuririmba mbigereranya no guhagarika ubuzima, sinzongera kuzabihagarika.

Image result for Umuhanzi Safari Peter

Umuhanzi Safari Peter

Uyu muhanzi asengera kuri ADEPR Remera ari naho atuye hafi y’urusengero avuga ko akazi kose yakora, icyubahiro cyose yagira, amashuri yose yakwiga, ntakizamubuza guha agaciro impano yahawe yo kuririmbira Imana kandi ngo ntazongera kubihagarika, kuko ngo abona ko kubihagarika abigereranya no guhagarika ubuzima.

UMVA HANO 'SHETANI WARATSINZWE' YA SAFARI PETER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rugamba julien7 years ago
    brother ndagukunda kandi ndagushyigikiye mumwanzuro mwiza wafashe (jully)





Inyarwanda BACKGROUND