RFL
Kigali

VIDEO:Diana Kamugisha agiye kumurika ku mugaragaro 'More worship Ministry' anatange ibihembo 'Thank you Awards'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2018 7:12
0


Umuhanzikazi Diana Kamugisha agiye kumurika ku mugaragaro umuryango yise 'More Worship Ministries' mu birori azatangiramo ibihembo yise 'Thank you Awards' bizahabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu gutangiza mu Rwanda ibijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.



Diana Kamugisha ni umubyeyi w'abana bane, akaba umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Abarizwa mu itorero New Life Bible church Kicukiro aho ashinzwe kuyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana. Mu mwaka wa 2004 ni bwo yatangiye gukora indirimbo muri studio, magingo aya amaze kugeza izirenga 50. Mu ndirimbo ze zinyuranye zahembuye benshi twavugamo; Haguruka, Wicika intege, Ku musozi, Ibendera rya Yesu, Impamba n'izindi.

Image result for diana kamugisha inyarwanda amakuru

Diana Kamugisha amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki

Icyo Diana Kamugisha amaze iminsi ahugiyemo

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Diana Kamugisha yadutangarije ko hari ibintu ikintu gikomeye amaze iminsi ahugiyemo. Nyuma y'amezi ane agitangije, kuri ubu agiye kukimurikira abantu. Yagize ati: "Mpugiye mu gikorwa cyitwa More worship, mu kinyarwanda bisobanuye ngo 'Ongera uramye, ongera uhimbaze', hashize amezi ane kibera muri Kigali Diplomat Hotel buri wa Gatatu kuva Saa moya." Abajijwe icyatumye atinda kukimurika ku mugaragaro na cyane ko avuga ko hashize amezi ane agitangije, yagize ati: "Nta kintu cyabuze ahubwo nari ntegereje igihe gikwiriye."

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha ni umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

Ku wa Gatanu w'icyumweru gitaha, tariki 3 Kanama 2018 (03/08/2018) ni bwo Diana Kamugisha azamurika 'More Worship Ministry', igicumbi cyo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igikorwa kizabera muri Kigali Diplomat Hotel kuva Saa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni ukuba ufite ubutumire. Kuri uwo mugoroba hazabaho n'igikorwa cyo gushimira abantu bahagaze neza mu gihe kitari cyoroshye bagakomeza kuramya Imana bakanayihimbaza.

Yakomoje kuri Thank You Awards

Diana Kamugisha yabwiye Inyarwanda.com ko abantu azashimira azabaha ibihembo yise 'Thank You Awards'. Mu bo azashimira harimo; Richard Nick Ngendahayo, Apollinaire w'i Burundi, Aime Uwimana, Rebeck Niyonsaba, korali Bethania, korali Hoziyana. Yagize ati:

Tuzaba tubashimira tubabwira ngo mwarakoze kuba intangarugero ku bantu benshi. Mu by'ukuri hari abantu benshi bumvaga ko badashobora kuzaririmba ariko hari abantu bashoboye guhagarara n'uyu munsi bagihagaze kubera abo bantu nkubwiye. Ku giti cyanjye abo bantu bankoze ahantu cyane, kandi ni nabo ndi kubona indirimbo zabo n'uyu munsi, abenshi mvuze indirimbo zabo ziracyaririmbwa abantu bakajya mu Mwuka. Kugeza uyu munsi turirimba izo ndirimbo tukumva ni nshyashya kandi zifite message (ubutumwa).

Diana Kamugisha yadutangarije ko mu gihe kiri imbere More Worship Ministry izaba ikorera mu gihugu hose. Yunzemo ko buri mwaka bazajya bakora seminar ihuriza hamwe abaramyi bo mu Rwanda hakanatumirwa umwe mu bahanzi bakunzwe wo hanze y'u Rwanda. Ati: "Buri mwaka tuzajya dukora seminar izajya ihuza abahanzi benshi cyane ko More Worship twifuza ko itangira mu gihugu hose,...noneho tukajya dukora rimwe mu mwaka seminar ihuza abahanzi tugatumira n'abahanzi cyangwa se abaramyi bavuye hanze y'igihugu nka ba Don Moen. Turashaka kujya tumutumira akaza akatubwira imbogamizi yahuye nazo n'ukuntu yazishoboye n'ukuntu twebwe ubwacu abaramyi twajya duhura tugacyazanya tugafashanya tukungurana ibitekerezo."

Image result for Apollinaire amakuru inyarwanda

Apotre Apollinaire agiye guhabwa igihembo Thank You Award

Image result for aime uwimana amakuru inyarwanda

Aime Uwimana nawe azahabwa Thank You Award

Diana Kamugisha

Richard Nick Ngendahayo agiye guhabwa igihembo Thank You Award

Diana Kamugisha

Korali Bethania yo muri ADEPR nayo izahabwa Thank You Award

Hoziana choir

Korali Hoziyana nayo yo muri ADEPR izashimirwa ihabwe Thank You Award

Diana Kamugisha

More Worship Ministry igiye kumurikwa ku mugaragaro

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND