RFL
Kigali

Danny Mutabazi yasohoye indirimbo nshya 'Ntiwanyihakanye' anakomoza ku gitaramo yatangiye gutegura

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2018 17:53
1


Danny Mutabazi wamenyekaniye ku ndirimbo ye yise 'Calvary' magingo aya yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ntiwanyihakanye' ahita anatangaza ko yatangiye gutegura igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere.



"Mwana w'Intama wavuye amaraso kuri wa musozi Gorigota wanyeretse urukundo. Baguteye imisumari n'icumu mu rubavu, maze utera hejuru uti byose birarangiye, umwuka urahera. Umubiri wawe n'ubwo wari ufite intege nke warihanganye urankiza. Mu rubanza rwanjye ntiwanyihakanye, mu mafuti wemeye guhagararana nanjye, wandinze ikimwaro, Yesu uritanga mbaho." Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya 'Ntiwanyihakanye' ya Danny Mutabazi.

Danny Mutabazi

Mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo nshya, Danny Mutabazi yavuze ko yatangiye imyiteguro y'igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere. Yavuze ko ari igitaramo gikomeye azakora umwaka utaha wa 2019 mu kwezi kwa Kamena (6). Icyakora magingo aya ntabwo Danny Mutabazi aratangaza itariki y'iki gitaramo cye. Andi makuru yerekeranye n'uyu musore ni uko amaze igihe mu rugendo rw'ivugabutumwa aho yazengurutse uturere tunyuranye yamamaza Yesu.

UMVA HANO 'NTIWANYIHAKANYE' INDIRIMBO NSHYA YA DANNY MUTABAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimana Theogene5 years ago
    Amen!!! Yesu warakoze kuducungura igitambo cyawe cyaduhuje na Data!! Kdi Danny Imana igukomeze muribyose iguhe imbaraga n' amavuta muminsi igoye isoko yamavuta y'Imana ntigakame muri woe. Aleluya!!!





Inyarwanda BACKGROUND