Abahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bambuwe inshingano za gishumba. Muri bo harimo Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi mukuru wa ADEPR, Bishop Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije mu itorero rya ADEPR n'abandi bane bari mu bayobozi bakuru ba ADEPR.
Nkuko bikubiye mu itangazo ryateweho umukono n’umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Ephrem Karuranga, abambuwe inshingano za Gipasitori ni abantu batandatu ari bo: Bishop Sibomana Jean, Bishop Tom Rwagasana, Sebagabo Leonard, Niyitanga Salton, Sindayigaya Theophile na Gasana Valens. Aba bose bandikiwe amabaruwa abamenyesha ko bambuwe inshingano z'ubupasitori muri ADEPR ndetse ADEPR yahise ibitangariza abakristo bayo ikoresheje urubuga rwa Facebook.
Itangazo rya ADEPR ku bo yambuye ubushumba
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7/10/2017 ni bwo Tom Rwagasana yashyikirijwe ibaruwa yandikiwe na ADEPR imubwira ko yamaze gusezererwa ku nshingano z'ubupasitori muri ADEPR. Bishop Sibomana Jean nawe yambuwe inshingano z'ubupasitori, gusa we kimwe na bagenzi bandi bambuwe ubupasitori, ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo bari yagashyikirijwe amabaruwa abamenyesha ko batakiri abapasitori muri ADEPR.
Mu mpamvu aba bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR babwiwe zitumye bamburwa ubupasitori, ku isonga harimo kuba baragaragaweho imyitwarire mibi mu micungire y'umutungo wa ADEPR ndetse ngo ntabwo bigeze baba inyangamugayo. Inama yahuje Biro Nyobozi ya ADEPR tariki 5/10/2017 yize kuri iki kibazo isanga Bishop Sibomana Jean, Bishop Tom Rwagasana n'abandi bane bayoboranaga bakwiriye kwamburwa inshingano z'ubupasitori. Mu mabaruwa yandikiwe aba bagabo, buri umwe agahabwa kopi, Rev Ephrem Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR yagize ati:
Dushingiye ku myitwarire mibi yakugaragayeho mu micungire y’umutungo w’itorero no kutaba inyangamugayo muri byo nkuko bigaragazwa na raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’itorero ryacu rya ADEPR (External Forensic Audit Report), dushingiye kandi ku mwanzuro w’inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 05/10/2017, tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za Gipasitori muri ADEPR uhereye kuri iyi tariki 06/10/2017. Tukwifurije amahoro y’Imana.
Inyarwanda.com twagerageje kuvugana n'umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Ephrem Karuranga ariko ntibyadukundira kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa. Tom Rwagasana na Sibomana Jean bambuwe inshingano z'ubupasitori nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR usaga miliyari ebyiri z'amanyarwanda ndetse bakajya muri gereza, gusa kuri ubu bari gukurikiranwa n'urukiko bari hanze bitewe n'impamvu z'uburwayi.
Bishop Sibomana Jean yamaze kwamburwa ubupasitori muri ADEPR
Tom Rwagasana na Sibomana Jean ubwo biyimikaga mu ibanga rikomeye bakigira ba Bishop (Musenyeri), amakuru yatangajwe na bamwe mu b'imbere muri ADEPR nuko aba bagabo ngo babikoze ari iturufu yo kuguma ku buyobozi ariko nyuma bakaza gushibukanwa n'umutego bari bateze, bagatabwa muri yombi bazira kunyereza umutungo wa ADEPR. Mu kwiregura kwabo, bo bavuga ko barengana ndetse Bishop Sibomana Jean we yabwiye urukiko ko ari umwere ndetse ngo na Guverinoma irabizi.
ADEPR: Mu ibanga rikomeye Sibomana na Tom bizamuye mu ntera bajya ku rwego rwa Musenyeri (Bishop)
Tom Rwagasana wari warigize Bishop yambuwe ubupasitori muri ADEPR
Ibaruwa yandikiwe Bishop Tom Rwagasana imumenyesha ko yambuwe ubupasitori
Ibaruwa yandikiwe Bishop Sibomana Jean imumenyesha ko yambuwe ubupasitori
Sebagabo Leonard na we yambuwe umupasitori
Sindayigaya Theophile yambuwe ubushumba muri ADEPR
Niyitanga Salton yambuwe ubupasitori
TANGA IGITECYEREZO