RFL
Kigali

Apotre Masasu yatangaje icyafasha Polisi y'u Rwanda guhangana n'ikibazo cy'urumogi, inkuba n'imvura yica abantu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2018 15:00
0


Apotre Ndagijimana Yoshuwa Masasu uyobora itorero Evangelical Restoration church asanga Polisi y'u Rwanda itashobora yonyine guhangana n'ikibazo cy'urumogi rwinshi rwinjira mu Rwanda, ikibazo cy'inkuba n'imvura bimaze iminsi byica abantu.



Apotre Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yatangaje ko icyafasha Polisi guhangana n'ibyo bibazo, ari ukwiyambaza abanyamadini. Masasu yatangaje ibi mu minsi ishize ubwo yigishaga mu rusengero rwa Restoration church i Masoro. Mu nyigisho ye yashimangiye ko Polisi y'u Rwanda itashobora yonyine guhangana n'ibibazo birimo inkuba, ibyorezo, urumogi rwinshi rwinjira mu gihugu ndetse n'ikibazo cy'imvura igwa ari nyinshi cyane ikica abantu. Kuri we asanga Polisi y'u Rwanda ikwiriye kwiyambaza abanyamadini.

Icyakora Apotre Masasu yagaragaje impungenge afite ku banyamadini bagenzi be, abanenga gukorera mu kajagari, akaba ari nayo mpamvu badatekerezwaho mu kuba bafasha Polisi mu guhangana n'ibibazo twavuze haruguru. Yabanenze guhora bahanganye bapfa utuntu duto cyane ahanini dukuruwe n'inda nini dore ko avuga ko hari ababa bapfa amafaranga bahabwa n'abazungu. Ni mu gihe we asanga abanyamadini bari bakwiriye kuba ibisubizo aho kuba mu bibazo by'akajagari. Yagize ati:

Iki kintu cy'inkuba, ikintu cy'imvura yica abantu, ikintu cy'ibyorezo, ikintu cy'urumogi rwinshi rwinjira mu gihugu, Polisi ntiyabishobora yonyine, hari aho yakora, hari aho twakora, ni yo mpamvu basuzugura church, nuko twisuzuguza, nta n'icyo dutanga, dufite ibibazo gusa by'akajagari. Twari dukwiriye kuba tutari ibibazo, twari dukwiriye kuba igisubizo, apana ibibazo by'akajagari. Kandi urebye nyine, none MINIJUST (Minisiteri y'Ubutabera) abareganye, bapfa utuntu,...amafaranga y'abazungu. 

Apotre Yoshuwa Masasu Ndagijimana ni we watangije itorero Evangelical Restoration church, itorero ryagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kugeza ubu iri torero rifite insengero zisaga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apotre Yoshuwa Masasu. Uretse kuba ayoboye Restoration church, Apotre Masasu yanabaye mu buyobozi bw’indi miryango mpuzamatorero nka FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan.

Apotre Masasu

Apotre Masasu hamwe n'umufasha we Pastor Lydia Masasu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND