Adrien Misigaro yageze i Kigali ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2017 yakirwa na benshi mu nshuti ze n’umuryango we ndetse n'abo mu itsinda rya Beauty For Ashes.
Adrien Misigaro akigera i Kigali, yatunguwe cyane nyuma y'imyaka ine adakandagira mu Rwanda,avuga ko umuziki wa Gospel wateye imbere cyane bitewe nuko ku kibuga cy'indege yahasanze abanyamakuru benshi. Adrien Misigaro aje mu Rwanda mu gitaramo 'Renaissance live concert' yatumiwemo na Beauty For Ashes. Ni igitaramo kizaba tariki 9 Nyakanga 2017 kikazabera muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw muri VIP.
AMAFOTO
Adrien Misigaro yakiranywe urugwiro
Adrien Misigaro yahawe indabo n'uyu mwana muto
Miss Kwizera Peace na we yari yasanganiye Adrien Misigaro i Kanombe
Bari bagiye kwakira Adrien Misigaro
Imodoka yateguriwe Adrien Misigaro imuvana ku kibuga cy'indege
Adrien Misigaro uzaririmba mu gitaramo cya Beauty For Ashes
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO