RFL
Kigali

Adrien Misigaro agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yatumiwemo na Beauty For Ashes, menya amateka ye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2017 3:16
0


Umuhanzi Nyarwanda Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera umuziki, agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yatumiwemo n’itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock.



Kavutse Olivier umwe mu bagize Beauty For Ashes ndetse akaba ari na we muyobozi wayo, yatangarije Inyarwanda.com ko batumiye umuhanzi Adrien Misigaro mu gitaramo cyabo kizaba tariki 9 Nyakanga 2017 ndetse kugeza ubu akaba yiteguye kuzafatanya nabo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo bazamurikiramo album yabo ya 3 bise ‘Renaissance’ igizwe n’indirimbo 12.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira akaba ari 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe.  Album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes igiye kumurikwa iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi. Iyi album igizwe n’indirimbo 12 hakiyongeraho n’izindi 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi. Muri izo ndirimbo 12 zigize iyi album igiye kumurikwa harimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi.

Beauty For Ashes yatangaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo gikomeye iri gutegura n’aho kizabera

Beauty For Ashes yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Adrien Misigaro

Inyarwanda.com twabajije Olivier Kavutse impamvu muri iki gitaramo bahisemo gutaramana na Adrien Misigaro, adusubiza muri aya magambo: "Turamwemera,..kandi tuzi ko abantu bifuzaga kumubona imbonankubone kuko abenshi bari bazi indirimbo ze ariko bataramubona amaso ku maso." Adrien Misigaro yabwiye Inyarwanda.com ko umutima we unezerewe cyane bitewe nuko agiye gutaramana n'abanyarwanda imbonankubone. Twanamubajije ikintu akumbuye cyane mu Rwanda, adutangariza ko mu byo akumbuye harimo n'igitoki cyo mu Rwanda. Yagize ati:

Nzaba mpari rwose (mu gitaramo cya Beauty For Ashes), umutima wanjye uranezerewe kuba ngiye gufatanya n'abanyarwanda kuramya Imana nyuma y'imyaka 7. (..) Nkuko nabikubwiye, icya mbere nkumbuye ni ugutaramana n'inshuti muri Yesu Kristo. Ikindi nkumbuye igitoki cyo mu Rwanda,..(aseka cyane).

Adrien Misigaro

Adrien Misigaro watumiwe na Beauty For Ashes ni muntu ki?

Adrien Misigaro ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa ku mubagabe wa Amerika, akaba ari umugabo wubatse. Ni umuhanzi wamenyekanye cyane kubw’indirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Ntacyo nzaba” ndetse n'indi yitwa “Nkwite nde” yakoranye na The Ben. Adrien Misigaro yakoranye kandi na Liliane Kabaganza indirimbo bise Vumilia, Gentil Misigaro bakorana indirimbo bise 'Buri munsi', Edgard Ntamvutsa (Eddy) bakorana indirmbo bise 'Byose ntagira', arongera ejobundi ahuza imbaraga na Diana Kamugisha na Romulus Rushimisha bakorana indirimbo bise 'Narabohowe'. Uyu musore afite kandi indirimbo ze bwite zakunzwe na benshi, muri zo hari: Mfite impamvu, Ubwa nyuma, Twarahuye n'izindi. 

Image result for Umuhanzi Adrien Misigaro amakuru

Umuhanzi Adrien Misigaro agiye kuza mu Rwanda

Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zigakundwa cyane ndetse zigafasha imitima ya benshi, Tariki 13 Ugushyingo 2016, Adrien Misigaro yaje kwegukana igikombe mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda nk'umuhanzi wakoze cyane mu bahanzi nyarwanda bakorera umuziki hanze y'u Rwanda. Nyuma yo gutwara icyo gikombe, yatangaje ko bimuhaye imbaraga zo gukora cyane kurusha uko yakoraga mbere. 

Adrien Misigaro

Hano Adrien Misigaro yari yashyikirijwe igikombe yegukanye muri Groove Awards Rwanda 2016

Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com, Adrien Misigaro yatangiye kuririmba ahereye muri korali icyo gihe akaba yari afite imyaka 10 y'amavuko. Ku myaka ye 15 y’amavuko yaje kugirwa umuyobozi w’amajwi (conducteur). Kuririmba ku giti cye nk’umuhanzi, yabitangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugeza ubu hashize imyaka 9.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Adrien Misigaro asengera mu rusengero rwitwa Gospel Restoration ariko akaba akunze gukorera muri Minisiteri yitwa New Song Ministry igizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye. Akibarizwa mu Rwanda, yasengeraga muri Wells Salvation Church ndetse ni naho asengera iyo yaje gusura imiryango ye. Abo mu muryango we benshi nabo ni ho basengera.

Image result for Umuhanzi Adrien Misigaro amakuru

Hano Adrien yari kumwe na Diana Kamugisha na Romulus Rushimisha

 

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND