RFL
Kigali

ADEPR yagize icyo ivuga kuri Pastor Hakizimana uri mu gihome azira gushaka kunigira nyirabukwe mu rusengero

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/01/2017 9:53
0


Pastor Hakizimana Stephen nyiri urubuga rwa Gikristo Gusenga.org mu mpera z’umwaka ushize ni bwo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda azira guhohotera umugore we no gushaka gukubitira nyirabukwe mu rusengero.



Mu gihe uyu mugabo yari azwi nk’umupasitori wo muri ADEPR ndetse amakuru agera ku Inyarwanda.com akaba avuga ko yabarizwaga mu itorero rya ADEPR muri Uganda, kuri ubu ADEPR yamaze kwigarama iby’uko Hakizimana ari umupasitori muri ADEPR, ivuga ko itigeze imwimika nk'umupasitori, gusa ntiyigeze itangaza ko atari umukristo wayo.

Pastor Hakizimana Stephen uri mu maboko ya Polisi, igikorwa kigayitse cyatumye atabwa muri yombi yagikoze tariki 24 Ukuboza 2016 ku rusengero rwo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yaho yaje gutabwa muri yombi ndetse Polisi itangaza ko n’ubusanzwe yari afitanye amakimbirane n’umugore we kugeza aho umugore amuhunze akajyana n’abana.

Nyuma y’amakuru yatangajwe avuga ko Pastor Hakizimana Stephen ari umupasitoro muri ADEPR, kuri ubu iri torero ry’Umwuka, ryagize icyo ribivugaho. Umwe mu bayobozi baryo yagize ati “Uyu Hakizimana, si umupasiteri w'Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ADEPR nk'uko bimaze iminsi bitangazwa na bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye aho bivuga ko yakoze umurimo wa Gipastoro muri ADEPR i Bugande."

Pasiteri Niyitanga Salton uhagarariye ishami ry’Ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) yahakanye amakuru avuga ko ayo makuru atari ukuri kuko uwo wiyita Umpasiteri wa ADEPR ntaho agaragara, kandi ngo nta hantu na hamwe hazwi yaherewe izo nshingano mu Itorero. Pastor Niyitanga Salton ati:

”Amakuru yavugwaga ko Hakizimana Stephen ari umupasiteri wo muri ADEPR  ni ibinyoma. Navuga ko twayamenye nk’abandi banyarwanda bose basoma ibinyamakuru byo mu Rwanda. Nta hantu na hamwe yanditse mu bitabo by’Itorero nk’umupasiteri.” Itorero rya ADEPR rirakangurira buri wese kuba maso kuko hari abagenda baryiyitirira kandi rimwe na rimwe batanaririmo. Inyarwanda.com tuzabashakira uyu mugabo Hakizimana tumubaze iby'iyimikwa rye ndetse n'aho ahera avuga ko ari umupasiteri muri ADEPR tunamubaze impamvu ADEPR yaba yamwigaramye niba koko yarakoze umurimo w'Imana muri iri torero ry'Umwuka.

Pastor Stephen Hakizimana

Pastor Hakizimana Stephen watangije urubuga rwa Gikristo Gusenga.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND