RFL
Kigali

Apotre Mignone n'abandi bahurira muri All Gospel Today basabanye biyemeza kuba inyabutatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/05/2016 20:14
5


Abantu batandukanye bo mu gisata cy’iyobokanama bahurira muri All Gospel Today igizwe n'abahanzi,abanyamakuru, abayobozi b’amakorali na za Minisiteri zivuga ubutumwa bwiza ndetse n’abapasiteri barimo abayoboye amatorero akomeye hano mu Rwanda,bahuriye hamwe barasabana biyemeza kuba inyabutatu bagakorera mu bumwe mu guteza imbere Gospel.



Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2016 kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba kibera muri Kalisimbi Hotel mu mujyi wa Kigali kitabirwa n'abantu hafi 80. Icyo gikorwa cyateguwe n’ihuriro All Gospel Today rigizwe n’abantu bahujwe na WhatsApp. Mu bitekerezo byahatangiwe, biyemeje kuba umwe, bakaguka,bagateza imbere Gospel bahuriyemo ndetse nabo ubwabo bakaba bakora bimwe mu bikorwa byabateza imbere.

All Gospel Today

All Gospel Today

All Gospel Today

Babanje kujya mu mwuka wo kuramya Imana

Muri uwo muhuro wishimiwe na benshi ndetse bakifuza ko wajya uba buri mwaka, hari bamwe mu bapasiteri bakomeye barimo Apotre Alice Mignone Kabera, Bishop Samedi Theobald, Bishop Dr Masengo Fidele, Pastor Isaie Baho, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Pascal Habimana, Rev Kayumba n’abandi.

Bishop Dr Masengo Fidele

Bishop Dr Masengo Fidele yabasabye kuba mu bumwe bakaba abakristo nyabo

Hari kandi abahanzi batandukanye barimo Theo Bosebabireba, Stella Manishimwe, Janvier Muhoza, Diana Kamugisha, Alice Big Tonny, Hope Kalinda, Mutabaruka Fulgence,n’abandi barimo abavugabutumwa baturuka mu matorero atandukanye ukongeraho n’abayobozi mu matsinda ahimbaza Imana.

Icyo gikorwa kitabiriwe kandi n’abanyamakuru barimo abayobozi b’ibitangazamakuru bya Gospel nka Didace Niyifasha uyobora Radio Inkoramutima, Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation, Nsengiyumva Rene Hubert uyobora ibyishimo.com, Steven Karasira ukora kuri Radio Umucyo, Nakure Pasco wa Flash Fm, Ngendahimana Samuel wa The New Times, Ayabba Paulin wa Family Tv, Ronnie wa Royal Tv n’abandi.

Alain Numa

Alain Numa niwe wayoboye ibyo birori

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bantu bitabiriye icyo gikorwa na cyane ko aribwo bwa mbere mu Rwanda abahanzi, abanyamakuru n’abapasiteri bari bahujwe no gusabana no kungurana ibitekerezo ku cyateza imbere Gospel bahuriyemo. Apotre Mignone ni umwe mu bishimiye icyo gikorwa,anatungura benshi nk’umwe mu bafite impano yo kuririmba,aririmbana na Theo Bosebabireba indirimbo ivuga uburyo Imana ibibutse bakaba bishyize hamwe.

Andi mafoto yaranze iki gikorwa cyahuje abo mu itsinda All Gospel Today

Apotre Alice Mignone

Apotre Mignone na Bishop Samedi baganirije abitabiriye uyu muhuro ku ndangagaciro z'umukristo

Apotre Alice MignoneApotre Mignone na Bishop Samedi baganirije abitabiriye uyu muhuro ku ndangagaciro z'umukristoAll Gospel Today

Bosebabireba yavuze ko ari ubwa mbere ahuye n'abantu basobanutse agasabana nabo

All Gospel Today

Valentine uzwiho gukora ibikorwa by'urukundo birimo gufasha abana n'abatishoboye

Diana Kamugisha

Pastor Jackie Mugabo na Diana Kamugisha ni bamwe mu bitabiriye umuhuro

All Gospel Today

Baganiriye barasabana baranasangira

All Gospel Today

Umuhanzikazi Alice Big Tonny hamwe na Maneri

All Gospel Today

Rebecca Hillary na Stella Manishimwe wamenyekanye mundimbo "Ninjye wa mugore"

Muhoza Janvier

Janvier Muhoza wamenyekanye mu ndirimbo Izabikora

Jackie Mugabo

Pastor Jackie Mugabo uyobora Sisterhood in Christ International Ministries

All Gospel Today

Umuvugabutumwa Peter Bushayija wo muri Restoration Church Masoro

All Gospel Today

Manzi Nelson wo muri Ambassadors of Christ yashimye Imana kubw'iri huriro

All Gospel Today

Didace Niyifasha(ibumoso)umuyobozi wa Radio Inkoramutima

All Gospel Today

Abanyamakuru Issa Noel Karinijabo na Rene Hubert

All Gospel Today

Eddie Mico, Esther Umwiza, KaQueen na Pasco

All Gospel Today

Umuvugabutumwa Joseph Uwagaba  Caleb

Justin Belis

Umunyamakuru Justin Belis wo kuri Radio Inkoramutima

Diana Kamugisha

Diane Kamugisha wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards umwaka ushize

Umuhanzikazi Hope Kalinda

Umuhanzikazi Hope Kalinda umwe mu batangiye umuziki mu myaka ya kera

All Gospel Today

Becky,Alice Tonny na MD bishimiye guhurira hamwe bagasabana

All Gospel Today

Ayabba Paulin, Bishop Samedi na Ev Peter Bushayija

Rev Kayumba

Marie Jeanne Neema hamwe na Rev Kayumba uririmba mu njyana ya Hip Hop

All Gospel Today

Mu gusoza baje kwiyakira basangira amafunguro

Amafoto- Ngendahimana Samuel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jackson7 years ago
    Bantu b'I mana nigute umuntu yakwinjira murino group?
  • gaga7 years ago
    hhh none se mu by'ukuri ikintu gifatika bagezeho mutubwiye ni ikihe? ni uguaangira,cyangwa? ni inde se wigishije ijambo ry'Imana? mbikubye na zeru
  • 7 years ago
    Gaga plz ntabwo.abantu babagabo ninkumi.naba Maman bateranira ubusa.ujye wubaha
  • uwimana john7 years ago
    Wowe Witwa Gaga ntabwo.abantu babagabo ninkumi.naba Maman bateranira ubusa.ahubwo ba Ariwowe wigaye kuko iryo nishyari ribi kuko ntiwari uhare .plz ujye wubaha
  • Jackson 7 years ago
    Muvandimwe GaGa nkwifurije Amahoro no guhirwa, ndi umwe mubari muri iriya gahunda, guhura kwacu byari uburyo bwiza bwo kwishimira Ibyagezweho ndetse no gusangira kuko tubyemererwa nijambo ry'Imana , kuko dufite ibyo twakoze kdi tubikorera abanyarwanda, twakoresheje amafaranga atari make mubikorwa bitandukanye byo guhindura umuzima bwabamwe twatanze umwanya wacu , Naho uwigishije Ijambo si umwe si babiri twe twarize ikindi ntugakube ibintu na Zero sibyiza. Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND