RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime George Clooney agiye kwinjira muri politiki, arifuza kuba perezida wa Amerika

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/07/2014 10:55
1


Gorge Clooney, w’imyaka 53 y’amavuko ,ni umukinnyi wa filime w’umunyamerika uzwi muri filime nka Gravity, bikomeje kuvugwa ko yaba agiye kwinjira muri politiki aho yifuza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.



Iki gitekerezo yagize kuva mu kwezi gushize nk’uko Starla akaba ari nyirasenge wa Clooney yabitangarije MailOnline ko yifuza kwinjira muri politiki azabifashwamo n’umukunzi we w’umwongerezakazi usanzwe ari umunyamategeko Amal Alamuddin.

Nyuma y’uko ashyize hanze igitekerezo cyo kwinjira muri politiki, inshuti ze zatangiye kumubona asura inzu ya perezidansi ya Amerika (White House), bikaba bikekwa ko yaba atangiye kwimenyereza abantu bo muri ibi biro kugira ngo bitazamugora.

George Clooney n'umukunzi we

George Clooney n'umukunzi we Amal byemezwa ko ashobora kuzamufasha cyane muri uru rugendo kuko asanzwe ari umunyamategeko

Stephen Henry, inshuti ye bamaranye imyaka 20 yagize ati: “George ntabwo yifuza kuba umusenateri. Biragaragara ko ashaka guhita aba perezida, kandi nzi ko ari ibintu yifuza cyane.”

Henry akomeza yemeza ko bidashidikanywaho ko aramutse yiyamamaje yabona abantu benshi bitewe n’uburyo akunzwe, aho yemeza ko byamworohera cyane kubona amajwi mu gihe yaba yiyamamaje, ndetse kandi hakiyongeraho kuba afite umukunzi w’umunyamategeko ushobora guhita abimufashamo byihuse, bikaba bitabagora kuba ba Obama na Michelle b’ahazaza.

Si George Clooney gusa mu byamamare muri sinema bifuje kuba perezida wa Amerika dore ko mu minsi ishize na Arnold Shwarzenegger wamenyekanye nka Komando nawe nyuma yo kuba guverineri wa California yatangaje ko yifuza kuba perezida wa Amerika ariko we akaba azitirwa n'ingingo y'uko atari umunyamerika wuzuye dore ko afite n'ubwenegihugu bwa Autriche.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamana9 years ago
    Baribeshya gukundwa muri film no gukunfwa muri politiki biratandukanye cyane.





Inyarwanda BACKGROUND