RFL
Kigali

Nyagatare: Abakinnyi b’ikinamico Umurage basusurukije abaturage ba Rwimiyaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2017 9:23
1


Kuri uyu wa mbere taliki 25/09/2017 ni bwo abakinnyi b’ibyamamare bakina mu ikinamico y’uruhererekane yitwa Umurage bataramiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga.



Aba bakinnyi bagiye i Nyagatare muri gahunda yo kwigisha abaturage kuboneza urubyaro no kurwanya imirire mibi. Abakinnyi b'ikinamico Umurage barimo bamwe mu bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda ari bo: Niyitehega Gratien (Seburikoko) ukina muri iyi kinamico yitwa Yabesi,Ben Nganji (Inkirigito) n'abandi benshi. Abakinnyi b’iyi kinamico bishimiwe cyane mu karere ka Nyagatare bikaba byagaragajwe n’uburyo ibitwenge byari byabishe n’uburyo bagacinyaga umudiho.

Umurage

Abakinnyi b'iyi kinamico bari biteguye bihagije gushimisha abanya Rwimiyaga

Nkuko bagiye babikora mu turere twose bamaze kugeramo, mu butumwa aba bakinnyi batanze ku baturage ba Rwimiyaga, babakanguriye kuboneza urubyaro, kurengera uburenganzira bw’abana, kwirinda imirire mibi,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu butumwa babutambukije binyuze mu ikinamico babakiniye imbonankubone. 

Twabibutsa ko ‘Umurage’ ari ikinamico yatangijwe na UmC (Umurage Communication Development) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima,UNICEF na Population Media Centre (PMC) hagamijwe gutanga ubutumwa bwigisha abaturage.Kuri ubu iyi kinamico itambuka ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse ushobora no gukurikirana ibice byayo kuri Youtube unyuze kuri Channel ya Inyarwanda Tv.

REBA AMAFOTO

Umurage

Barimo gususurutsa abaturage ba Rwimiyaga

Ikinamico Umurage

Bakinnye ikinamico

Ikinamico Umurage

Hari abaturage benshi

UmurageUmurageUmurageUmurageUmurageUmurageUmurage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndayisaba viateri3 years ago
    turabakundacanekomera imana ibakingire impanuka





Inyarwanda BACKGROUND