Murigande Jaques uzwi cyane nka Mighty Popo usanzwe umenyerewe mu muziki ndetse akaba ari n'Umuyobozi w'ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yamuritse filime nshya yitegura gushyira hanze mu mpera z'uyu mwaka igaruka ku mvune z’abanyamuziki, yahaye akazi abagera kuri 300 barimo na Producer Ishimwe Clement.
Iyi filime yitwa “Killer
Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” igaruka ku rugendo rw’ubuzima
abanyamuziki babamo umunsi ku wundi kuva umuntu atekereje kwinjira mu muziki,
igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.
Yubakiye inkuru yayo ku
banyamuziki muri rusange, ikaba igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera
mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n’umuziki. Iri mu bwoko
bw’izitwa “Musical Drama’’ mu rurimi rw’Icyongereza, ikaba imara amasaha abiri
n’iminota irenga 40.
Yanditswe na Mighty Popo
ari na we ‘Excutive Producer’ wayo, mu gihe ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe
na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.
Mu bandi bagize uruhare
rukomeye kuri iyi filime harimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bayishyizeho
ukuboko nka “Directors of Photography’’ mu gihe umuziki uryoheye amatwi
wumvikanamo haba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo
uruhare n’abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The
Major na Nehemiah Shema.
Ubwo yayimurikiraga itangazamakuru
mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 6 Ugushyingo 2024, Mighty Popo yavuze ko ari
filime yari amaze imyaka myinshi yandika ndeste ikamutwara imbaraga n’ubutunzi
bwinshi.
Ati: “Nari maze imyaka
myinshi nandika, ariko ni ubwa mbere nahuye n’umuntu tugahuza tugashyira iyi
nyandiko mu mashusho. Ni filime natangiye kwandika nkiri hanze nigisha Toronto
muri Canada nabyohererezaga inshuti, nazo zikamfasha kubikosora.”
Yakomeje agira ati:
“Yatangiye asoma nyinshi mu nyandiko nari mfite ageze kuri ‘Killer Music’ niyo
yambwiye ko yo yakorwa.Ni filime ivuga ubuzima tubamo nk’abanyamuzika. Ni
ubuzima bw’ibi tubamo mu ijoro. Hari urukundo, abakundana bikanga, muzika, hari
no gukundana bikanga ukaba wakora ishyano.”
Mighty Popo agaragaza ko
iyi filime bayikoze bashaka kwerekana ko bishoboka cyane ko n’Umunyarwanda
yakora filime nziza, iri ku rwego rwo hejuru kandi igakundwa.
Avuga ko bitari byoroshye
kuri we ubwo yakoraga iyi filime cyane ko yagurishije ikibanza, imodoka
n’ibindi bintu by’agaciro kugira ngo akabye inzozi ze.
Biteganijwe ko yi filime
izajya hanze mu Ukuboza uyu mwaka, ikaba izaragaramo abakinnyi b’abanyarwanda
nka Rwasibo, Lee Dia, Neema Rehema basanzwe ari abahanzi; The Major wo muri
Symphony n’abandi batandukanye basanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro
Nyarwanda. Izagaragaramo n’abandi bakinnyi basanzwe bakina filime muri Kenya na
Uganda.
Muri rusange, Mighty Popo
avuga ko iyi filime yatanze akazi ku bantu barenga 300, ndetse ikaba yaratewe inkunga
na Imbuto Foundation. Kugeza ubu, ngo haracyashakishwa imbuga zikomeye izanyuzwaho,
ndetse n’aho yazerekanirwa mu nzu zerekanirwamo filime igihe izaba yagiye
ahagaragara.
Mighty Popo usanzwe umenyerewe mu muziki yavuze uko yinjiye muri Sinema
Yamurikiye itangazamakuru n'inshuti ze filime yakoze itari mu bwoko bw'izisanzwe zimenyerewe mu Rwanda
Anirban Mitra ukomoka mu buhinde niwe wayoboye ifatwa ry'amashusho y'iyi filime ifite aho ihurira cyane na muzika
TANGA IGITECYEREZO