Mu gihugu cy’u Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi, abantu bafite ubumuga bakunze gufatwa nk’abanyantege ncye, abadakwiye ibyiza nk’abandi bantu bose, ndetse ahenshi ugasanga bahejejwe mu bikari kubera ikimwaro ku bo babana nabo cyo kubashyira ahagaragara.
Ibi nibyo byagarutsweho muri filime GIRAMATA, aho umukobwa Giramata uba ufite ubumuga bw'ingingo aza gukunda ndetse agakundwa n’umusore Jacques ariko imiryango yabo bombi ntibabivugeho rumwe aho umuryango w’umusore baba batifuza kugira umukazana ufite ubumuga naho umuryango w’umukobwa wo ukagira ipfunwe ryo kugira umukobwa ufite ubumuga.
Mutoni Assia wakinnye muri iyi filime ariwe Giramata, umukobwa uhora mu mbago kubera ikibazo cy’amaguru yamugaye, avuga ko kugira ubumuga ku mubiri atari ukubugira ku mutima, bityo akaba yemeza ko abafite ubumuga nabo bafite uburenganzira bwo gukunda dore ko ari nabwo butumwa batangaga muri iyi filime.
Mutoni Assia mu ishusho y'umukobwa ufite ubumuga bw'ingingo
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga icyo yavuga ku gukina ari umukobwa ufite ubumuga bw'ingingo(atagenda) kandi ubusanzwe ari muzima, Assia yagize ati, “Njyewe ndi umukinnyi, mba ngomba gukina ahantu hose. Kuba rero narakinnye ntafite amaguru, ni ibintu byanshimishije kuko hari ubutumwa bukomeye nabashije gutanga.”
Giramata na nyina baba banakennye
Assia akomeza agira ati, “Iriya nkuru ubundi ivuga kuri Giramata, wari ufite ubumuga bwo kutagenda ariko afite urukundo. Twashatse kwereka abantu ko kuba umugaye ku mubiri utamugaye umutima, hari abamugaye bameze nk’uko nabikinnye kandi nabo bafite urukundo, bafite umutima, bafite uburenganzira bwo gukunda bagakundwa.”
Emmanuel Ndizeye akaba ariwe ukina ari Jacques akundana na Giramata
Antoinette Uwamahoro, niwe ukina ari nyina wa Jacques utifuza kubona umukazana ufite ubumuga
Nk’uko Apollinaire wayikoze abivuga, biteganyijwe ko iyi filime irimo abakinnyi hafi y’abari muri filime Intare y’ingore bose barimo Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine mu ntare y’ingore, Antoinette Uwamahoro wakinnye ari Intare y’ingore n’abandi, izagera ku isoko kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 21 Nzeli, 2015.
REBA INCAMAKE ZA FILIME GIRAMATA
TANGA IGITECYEREZO