Muri iyi minsi Yvan Buravan ari kubarizwa ku mugabane w'Uburayi aho yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi aha akaba yarifatanyije n'itorero urukerereza. Nyuma y'igitaramo yakoze ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 uyu muhanzi yagaragaye mu mbaga y'abitabiriye igitaramo cya Jay Z na Beyonce mu Bufaransa.
Ubwo uyu muhanzi yerekezaga ku mugabane w'uburayi yari agiye mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi nyuma yuko arangije iki gitaramo Yvan Buravan na Jean Marie Mukasa umujyanama wihariye w'uyu muhanzi akaba n'umuyobozi wa New Level berekeje mu Bufaransa aho uyu muhanzi yari agiye kwihera ijisho igitaramo Jay Z na Beyonce bakoreye i Paris muri 'Stade de France' kikaba igitaramo abafaransa barebeyemo igikombe cy'Isi kuri iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018.
Yvan Buravan yerekeje ku mugabane w'Uburayi nyuma yuko ashyize hanze indirimbo ye nshya ' Garagaza' yacuranzwemo na se. kuri gahunda zo kugaruka mu Rwanda, Yvan Buravan byitezwe ko agera i Kigali hagati muri iki cyumweru twatangiye mu gihe itorero Urukerereza ryo bakoranye ibitaramo ryamaze kugaruka imbere mu gihugu.
Yvan Buravan ubwo yataramiraga mu Bubiligi
Yvan Buravan mu gitaramo cya Jay Z na Beyonce i Paris ari kumwe n'umujyanama we Mukasa Jean Marie
REBA UBWO BURAVAN YARI ARI MU MU GITARAMO CYA JAY Z NA BEYONCE
TANGA IGITECYEREZO