RFL
Kigali

Yvan Buravan yagaragaye mu bihumbi by'abitabiriye igitaramo cya Jay Z na Beyonce i Paris-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2018 6:42
2


Muri iyi minsi Yvan Buravan ari kubarizwa ku mugabane w'Uburayi aho yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi aha akaba yarifatanyije n'itorero urukerereza. Nyuma y'igitaramo yakoze ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 uyu muhanzi yagaragaye mu mbaga y'abitabiriye igitaramo cya Jay Z na Beyonce mu Bufaransa.



Ubwo uyu muhanzi yerekezaga ku mugabane w'uburayi yari agiye mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi nyuma yuko arangije iki gitaramo Yvan Buravan na Jean Marie Mukasa umujyanama wihariye w'uyu muhanzi akaba n'umuyobozi wa New Level  berekeje mu Bufaransa aho uyu muhanzi yari agiye kwihera ijisho igitaramo Jay Z na Beyonce bakoreye i Paris muri 'Stade de France' kikaba igitaramo abafaransa barebeyemo igikombe cy'Isi kuri iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018.

Yvan Buravan yerekeje ku mugabane w'Uburayi nyuma yuko ashyize hanze indirimbo ye nshya ' Garagaza' yacuranzwemo na se. kuri gahunda zo kugaruka mu Rwanda, Yvan Buravan byitezwe ko agera i Kigali hagati muri iki cyumweru twatangiye mu gihe itorero Urukerereza ryo bakoranye ibitaramo ryamaze kugaruka imbere mu gihugu.

Yvan BuravanYvan Buravan

Yvan Buravan ubwo yataramiraga mu Bubiligi

Yvan Buravan

Yvan Buravan mu gitaramo cya Jay Z na Beyonce i Paris ari kumwe n'umujyanama we Mukasa Jean Marie

REBA UBWO BURAVAN YARI ARI MU MU GITARAMO CYA JAY Z NA BEYONCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ma5 years ago
    Ariko murabeshya kweri simbona Beyonce na jay_z Bari kubareba kuri screen.
  • maso5 years ago
    Barabeshya iki se ko uri muturesi, ntuziko ibitaramo nka biriya haba hari naza screen nini ibintu biba bihitaho ku mpande zose? Haaaahaaaa maze no mu bukwe birakorwa nanswe ku baherwe nka bariya? Mujye mujijuka kandi kubaza bitera kumenya niba utararenga umutaru njya uvuga ubanje gutekereza.





Inyarwanda BACKGROUND