RFL
Kigali

VIDEO: Uko byagenze Uncle Austin agafasha Marina kwinjira mu muziki

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/06/2018 18:55
0


Uncle Austin ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star Season ya 8, uretse ibyo kandi ni n’umwe mu bahanzi bakunze gufasha abahanzi bashya mu kurushaho kuzamura impano zabo.



Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga n’umuhanzi Uncle Austin tukamubaza ibijyanye n’irushanwa rya Guma Guma mu gihe bamwe mu bo bahanganye baba bahamya ko igikombe ari icyabo, Uncle Austin we abifata nko kubyina mbere y’umuziki cyane ko ibitaramo bimaze kuba ari bibiri gusa kugeza ubu.

PGGSS8

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bari guhatanira Guma Guma y'uyu mwaka

Ikiganiro twagiranye na Uncle Austin cyari cyerekeye uburyo akunda gufasha cyane abahanzi bakiri bato (bakizamuka), akabafasha kwagura impano zabo. Uyu muhanzi yirinze kuvuga mu mazina abahanzi yaba yarafashije ibyo yise ko byaba ari ukwiyamamaza ndetse atubwira ikimutera gufasha umuhanzi ko ari ukugira ngo abandi banyarwanda bumve uwo muhanzi.

Uncle Austin yahishuriye inyarwanda.com uko byagenze ngo afashe Marina bikaba byaramufashije kumenyekana kuri ubu akaba ari umukobwa uhagaze neza mu muziki nyarwanda. Yavuze ko byatangiriye kuri Kiss FM mu kiganiro cya Sing For Cash, aho Marina yahamagaye kuri Radio, akaririmba neza agatsindirira amafaranga ibihumbi 50 nyuma ariko ntayahabwe. Yagize ati:

Marina yahamagaye kuri Kiss FM twakoraga Sing For Cash yari itewe inkunga na Airtel, umuntu watsindaga yagombaga kubona ibihumbi 50, icyo cyumweru aratsinda…rimwe nkiri mu rugo mbona aranyandikiye (aranyibwira) namuhitishijemo ari ugutegereza amafaranga no kumufata nkamujyana muri studio, yahisemo ko namufata…

Marina wafashijwe na Uncle Austin kwinjira mu muziki ubu amaze kumenyekana cyane

Uncle Austin ntiyari asanzwe aziranye na Marina, ubwo bwari ubwa mbere bahuye ndetse ahita anamwandikira indirimbo ye ya mbere ‘Byarara Bibaye’ bitangira uko amufasha. Uretse gufasha umuhanzi kumenyekana nta yindi mpamvu n’imwe itera Uncle Austin gufasha umuhanzi. Yadutangarije ko atewe ishema no kuba nta muhanzi n’umwe arafasha ngo ntamenyekane nk’uko aba abyifuza.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Uncle Austin wafashije Marina kwinjira mu muziki n’uko afasha abandi bahanzi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND