RFL
Kigali

Urban Boys, Charly&Nina na DJ Pius bagiye guhurira mu gitaramo kimwe i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2017 12:27
0


Ibi byaherukaga muri Gashyantare 2017 nibwo Urban Boys yaherukaga guhurira na Charly&Nina mu gitaramo cya bonyine, hari mu karere ka Rubavu. Ibi rero kuri ubu bigiye kwisubiramo aho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 bahurira mu gitaramo i Kigali.



Iki gitaramo kigiye guhuza Urban Boys, Dj pius, charly na Nina giteganyijwe kubera mu mu mujyi wa Kigali ku gasongero k’inyubako ya CHIC iri imbere ya gare yo mu mujyi rwagati. Iki gitaramo kikazahura n’impera z’ukwezi kwa Kamena abantu binjira mu kwezi kwa Nyakanga ukwezi abanyarwanda bizihirizaho iminsi ibiri ikomeye ari yo Umunsi w'ubwigenge wizihizwa tariki ya 01 hamwe n'umunsi wo Kwibohora wizihizwa tariki 4 muri uku kwezi nyine kwa Nyakanga.

urban boys

Kwinjira muri iki gitaramo kiswe ‘Discover Rwanda Tour’ ni ibihumbi bitanu (5000frw) ugahabwa icyo kunywa, imiryango ikazaba ifunguye guhera saa kumi n'ebyiri z’umugoroba. Iki gitaramo kizayoborwa na MC TINO hamwe n'aba Djs bakomeye nka Dj Focus ndetse na Dj Theo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND