RFL
Kigali

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yijeje abanyarwanda ko byanze bikunze ikamba rya Miss World rizataha mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2018 16:07
2


Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018 mu cyumba cy'inama cya MINISPOC habereye ikiganiro n'abanyamakuru cyateguwe na Miss Rwanda. Muri iki kiganiro umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura iri rushanwa yijeje abanyamakuru ko ikamba rya Miss World hari igihe rizataha mu Rwanda byanze bikunze kandi abyizeye.



Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up akaba n'umujyanama wa Miss Rwanda Iradukunda Liliane, yatangaje ibi ubwo yari abajijwe n'abanyamakuru niba abakobwa bitabira Miss World batajya bagira imihigo bahiga mbere y'uko bajya muri Miss World ku buryo no muri iyo mihigo haba harimo no kwegukana ikamba.

Asubiza umunyamakuru wari ubajije iki kibazo Ishimwe Dieudonne yavuze ko mu by'ukuri abakobwa baba bagiye muri Miss World bagenda bafite umuhigo wo gutahana ikamba. Ishimwe Dieudonne yagize ati:

Nagira ngo mbabwire ko ataba agiye kwitabira ahubwo aba agiye guhatana kandi buri gihe iyo uhatana uriga cyangwa ugatsinda, ni ukuvuga ngo twebwe turacyahatana hari abo muzi batangiranye n'iri rushanwa. Twe twagiyeyo ku nshuro ya 65 kandi hari abagiyeyo ku nshuro ya mbere mbere kandi bataregukana ikamba icya mbere ni ukudacika intege no gukomeza kunamba ku kintu ukavuga ko byaba ejo cyangwa ejobundi ikamba uzaritahana.

Miss Rwanda

Muri iki kiganiro Ishimwe Dieudonne yari ari kumwe na Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018

Ishimwe Dieudonne yakomeje kumvikanisha ko kimwe mu byo bamaze kugeraho ari uko u Rwanda rugenda rumenyekanira muri iri rushanwa ry'ubwiza ku Isi. Yatanze urugero avuga ko ubwo Miss Jolly Mutesi yegukanaga irushanwa hari abanyamahanga batekerezaga ko u Rwanda ari igihugu kikirimo intambara bakibaza uko u Rwanda ruri guhatana kandi nyamara ruri mu ntambara. Bijyanye abantu banyuranye bagiye bamenya igihugu cy'u Rwanda binyuze mu kuba gihagarariwe muri Miss World, yavuze ko kuri ubu iyi myumvire itacyumvikana.

Yasoje yizeza abanyamakuru ko byaba ubu cyangwa cyera ariko ikamba rya Nyampinga w'isi rizaza mu Rwanda. Yagize ati"Harimo ibintu byinshi abantu baba bashaka kugenda bungukira muri ririya rushanwa atari ikamba gusa kuko ari ryo riba ryatujyanye ariko byanze bikunze intego yacu ni ukuzegukana ririya kamba sinakubwira ngo turaryegukana uyu munsi cyangwa ejo ariko icyo nakubwira ni uko tujya mu irushanwa dushaka ikamba kandi rizaza."

REBA HANO IKIGANIRO CYA MISS RWANDA CYARIMO N'UMUYOBOZI WARWANDA INSPIRATION BACK UP KOMPANYI ITEGURA MISS RWANDA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka 5 years ago
    Nta ntege nguciye Ishimwe uvuze neza ngo ubu cg cyera U Rwanda ruzatwara ikamba rya miss world. Muri future ndabyemera kuko we can not juge the future but as long as mugitora abo bana bo muri S6 haraho badashora gutsinda. Kdi ntitwabarenganya guhangana nabakobwa bari muri masters cg banigisha kaminuza nkumwe watsinze aho miss Igisabo yadusohocyeye ntabwo babishoboye rwose. Muhindure amategeko mushyireho miss bari mature bashobora guhangana.
  • Haridi5 years ago
    Nubwo mtari indebakure mbabarira mbanze nguseke gato prince kid we...ibaze umu scolaire yatwaye miss monde akayitwara abantu batunze masterz bamaze imyaka mu kazi bamurusha experience yaba mu marushanwa banyuzemo kugera kuryo wifuriza u Rwanda kwegukana...ese ukeka ko kata mugira muri miss Rda hariya zihari?





Inyarwanda BACKGROUND