RFL
Kigali

Devo Queen yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ni mwe barezi' isubiza ikiryabarezi ya Ama G The Black-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2018 19:54
2


Mu gihe gitambutse Ama G The Black yibasiye bikomeye abakobwa mu ndirimbo ye yise ‘Ikiryabarezi’. Ni indirimbo yakunzwe ariko nanone igakorogoshora bamwe mu bakobwa. Kuri ubu Ama G yamaze gusubizwa n’umukobwa winjiye mu muziki bwa mbere ariko yinjirana amakare yo gusubiza uyu muraperi wari warifatiye ku gakanu abakobwa.



Uyu muraperikazi ubusanzwe witwa Ishimwe Devotha yinjiye mu muziki muri 2018, muri Werurwe uyu mwaka nibwo bwa mbere yashyize hanze indirimbo ye y a mbere yise 'Nimwe barezi' arinayo ubu yashyiriye hanze amashusho.  ubu kuri ubu akab yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo yakoranye ubukana cyane ko ari indirimbo isubiza byeruye Ama G The Black mu ndirimbo ye yari yarakoze akayitwa ‘Ikiryabarezi’. Ijambo kuri ndi uyu muhanzikazi yasubije bikomeye Ama G.

Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko impamvu yahisemo gusubiza Ama G The Black ari uko iyi ndirimbo yari yakoze yibasiraga abakobwa nyamara ntirebe abahungu kandi ibyo Ama G yavugaga bikorwa n’abantu babiri ari umukobwa ndetse n’umuhungu. Bityo ngo uyu muraperi ntabwo yagombaga kwibasira abakobwa gusa nyamara hari n'abahungu baba atari shyashya mu kibazo nk’iki.

Devo Queen

Devo Queen wasubije Ama G The Black mu ndirimbo ye 'Ni mwe barezi'

Usibye iyi ndirimbo ariko nanone Devo Queen yatangaje ko mu by'ukuri nyuma yuko yabonye yakiriwe nabakunzi ba muzika ku ndirimbo ye ya mbere kuri ubu agiye gushyira ingufu mu muziki ku buryo mu gihe atazicisha irungu abakunzi ba muzika bamuhaye amahirwe.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIMWE BAREZI' YA DEVO QUEEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb5 years ago
    Waooo devo sha courage mushuti kd nukuri komerezaho
  • Gerard Ndayisenga5 years ago
    Uwo mwana wamukobwa ambwiye gushyigikirwa kuko iriyandirimbo yasubirije benshi kdi ibyavuga nukuri.





Inyarwanda BACKGROUND