RFL
Kigali

Frank Vannick yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Umuriro’ iburira abashurashuzi n’indaya-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:28/11/2018 15:30
0


Frank Vannick ni umwe mu bahanzi ba kera wigeze no kumenyekana mu ndirimbo Igihe. Ubu yakoze mu nganzo yongera gushyira hanze indirimbo yise ‘Umuriro’.



Kwihangana Frank ni umusore wamenyekanye ku izina ry'ubuhanzi rya Frank Vannick yanamenyekanye mu ndirimbo Igihe ndetse n’izindi zitandukanye. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo yageje amashusho y'indirimbo ye nshya 'Umuriro' ku Inyarwanda.com. Mu mezi abiri ashize muri Nzeli ni bwo yashyize hanze amajwi y'iyi ndirimbo. Yatuganirije ku busobanuro bw'iyi ndirimbo n'ubutumwa yashakaga gutanga. Yagize ati:

Ifite ubutumwa bwo kuburira abantu binjira mu rukundo rwa babiri bagamije kurusenya, aha navugaga ko ababigerageza bose ko ari nko gukina n'umuriro.

Mu Rwanda abagabo basenya ingo z'abandi babita abashurashuzi, Abagore bakabita  Indaya. Uyu muhanzi yakomeje avuga ko iki kibazo cy'abantu basenya ingo z'abandi gikomeje gukura umunsi ku munsi dore ko atari mu Rwanda gusa no mu bindi bihugu ari ikintu cyeze. Muri iyi ndirimbo abigereranya nko gukina n'Umuriro byumvikanisha ko ari ikintu kigusigira icyasha muri Sosiyete. Frank Vannick yizera ko ubu butumwa buzahindura benshi, binyuze muri iyi ndirimbo benshi bazahinduka bakava kuri iyi ngeso.

Frank Vannick wiyemeje kuburira abashurashuzi n’indaya binyuze mu ndirimbo 'Umuriro'

Iyi ndirimbo igarukamo ijambo 'Gukina n’umuriro' uyu muhanzi aba aburira abashurashuzi n’indaya bazwiho gusenya ingo z'abandi. Ni indirimbo yakozwe na First boy usigaye ubarizwa i Rubavu naho amashusho yayo yakozwe na Huggor.  Mu mwaka 2012 ni bwo Frank Vannick yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Mu mwaka 2013 ni bwo yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise Igihe.

Frank Vannick amaze kugira indirimbo nyinshi ariko 'Igihe, Uranyumva, Ni wowe n’Umuriro' yashyize hanze uyu munsi ni zo zifite amashusho. Uyu muhanzi yizeza abakunzi be ko abateganyirije ibikorwa byinshi bigiye gutangirana n'umwaka utaha wa 2019. Ngo indirimbo igiye gukurikiraho agiye kuyikorana n'umuhanzi uzwi mu Rwanda.  

Ihere ijisho aya mashusho y’indirimbo Umuriro ya Frank Vannick






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND