Ubushuti bwa Mani Martin n’itorero Inkindi Itatse bwashibutsemo guhurira mu mashusho y’indirimbo ‘Afro Remix’ yakoranye n’umunyamuziki Eddy Kenzo wo muri Uganda.
Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi Mani Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo wo muri Uganda, ikaba ari indirimbo yari isanzwe ari iya Mani Martin yifuje ko yasubiranamo na Eddy Kenzo. Mu mudiho wa kinyafurika haserutsemo itorero ‘Inkindi itatse’ ryatangiye guhanga ku mugaragaro muri 2013.
Iri torere ryatangiriye mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru, ryatangiranye n’umuntu umwe, kugeza ubu rikaba rifite abanyamuryango 74. Mbere y’uko bifashishwa mu mashusho y’indirimbo ya Mani Martin na Eddy Kenzo, iri torero ryaserutse ahantu hatandukanye harimo nk’Imurikagurisha ry’Amajyaruguru ryabaye muri 2015 rikabera i Musanze.
Iri torero ryakoreshejwe mu mashusho y'indirimbo 'Afro Remix' ya Mani Martin na Eddy Kenzo
Iri torero kandi ryakoreshejwe mu birori byo gutaha uruganda rw’ibikomoka ku mata kidaho. Ryanakoreshejwe mu gufungura ku mugaragaro uruganda rwa Nyabihu rutunganya ibikomoka ku birayi. Bamaze kujya mu mahanga inshuro ebyiri.
Hitimana Constatin Umuyobozi w’Itorero ‘Inkindi itatse’ mu gusobanura uko bahuje na Mani Martin kugeza ubwo bifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ‘Afro Remix’ yavuze ko basabye Mani Martin kubasura akareba ibikorwa bakora. Ngo byaramunyuze batangira gukorana kuva ubwo. Yagize ati:
Twaganiriye na Mani Martin tumusaba gusura ibikorwa by'Itorero Inkindi itatse, aradusura ahageze arashima cyane. Tuganira ibyo twakorana adusaba ko tubyemeye twakorana indirimbo ze mu mashusho turabyemeranya n’uko turabikora.Tumaze gukora indirimbo ye yitwa ‘Ndaraye’ byaramunejeje cyane yumva ko byaba byiza dukoranye muri ‘Afro Remix’ kuko ari yo ndirimbo nziza kandi ikeneye izo mbyino nziza muri iyo clip.
Yavuze kandi ko bakuyemo isomo ry’uko imbyino gakondo zishobora kujya mu njyana zose, kandi ngo byanatumye banigiramo guhuza imbyino nyinshi zitandukanye.
Bakoreshejwe mu birori bitandukanye, bibagurira amarembo
TANGA IGITECYEREZO