RFL
Kigali

Uko ubukwe bwa Prince Harry na Meghan bwakurikiranwe bukanishimirwa n’abanyamahanga hirya no hino ku isi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/05/2018 22:12
0


Ikigo gikora ubushakashatsi cyifashishije ibarurishamibare cy’abadage Statista cyatangaje uko ubukwe bwa Prince Harry na Meghan bwakiriwe ndetse bukanarebwa n’imbaga y’abatari bacye ku isi yose cyane cyane mu bihugu 15 iki kigo cyakoreyemo ubushakashatsi.



Statista ni ikigo cy’abadage kimaze imyaka 11 gikora ubushakashatsi butandukanye bwifashisha ikoranabuhanga rya internet ku mugabane w’uburayi. Kuva taliki ya 23 Werurwe 2018, iki kigo cyakusanije amakuru mu bihugu 28 hirya no hino ku isi. Ni amakuru y’uburyo abantu bari bategereje kandi bakiriye, bakanakurikira ndetse bakanishimira ubukwe bw’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry bwabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Gicurasi 2018.

Bitangaje, abaturage b’igihugu cya Romania cyo ku mugabane w’uburayi bari bategereje, bakurikiye ndetse banishimiye ubukwe bw’igikomangoma Harry ku kigero cya 51 %, ikigero kiri hejuru kurusha ibindi bihugu ku isi u Bwongereza butarimo. Hanze y’uburayi ibihugu bya Saudi Arabia ku kigero cyz 45%, u Buhinde ku kigero cya 38% ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ku kigero cya 36%, byose byagaragayemo gukurikira ndetse no kwishimra imihango y’ubukwe bw’ubwami bw’ Abongereza.

Icyakora ibihugu byo ku mugabane w’uburayi nk’u Budage ,Suwede,Turikiya,u Bufaransa na Espagne, byo, abaturage babyo ntibigeze bashishikazwa no kumenya amakuru y’imihango y’ubukwe bw’igikomango cy’u Bwongereza, Harry,yewe ntibanabwishimiye nk’uko ubushakashatsi bw’ikigo Statista cy’abadage bubigaragaza.

map.jpg

Igikomangoma Harry yavutse taliki ya 15 Nzeli 1984. Yahoze ari Captain (kapiteni) mu ngabo z’ubwami bw’u Bwongereza. Ni umuhungu wa bucura bw’igikomangoma Charles, umuhungu w’umwamikazi Elizabeti wa II uri ku ngoma. Meghan Markle  wahoze ari umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavutse taliki ya 4 Kanama 1981 avukira mu mujyi wa Los Angeles ari naho yakuriye.

Igikomangoma Harry n'umugore we ku munsi w'ubukwe

Source:The independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND