Byari mu gitaramo iri tsinda ryagombaga gukorera i Gikondo ahamaze kumenyekana nka Ambassador’s Park kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017, ubwo haburaga iminota micye ngo bage ku rubyiniro,Nizzo yabwiye bagenzi be ko atameze neza abasaba ko bamuhagararira kandi bakisegura ku bafana aho kugira ngo aririmbe yumva yarwaye.
Iki gitaramo ubwo cyatangiraga Safi na Humble G buriye urubyiniro batangira gushyushya abantu mu ndirimbo zitandukanye, gusa uko bamaraga kuririmba indirimbo imwe, Humble G yabwiye abafana ko Nizzo yakabaye ari kubaririmbira ariko kuba adahari bitatuma Urban Boyz itaririmba kuko uwa gatatu aba agiriwe mu mwanya n’abafana.
Yisegura ku bafana Humble G yagize ati” Birumvikana turi babiri mugenzi wacu Nizzo yarwaye bitunguranye,ntabwo yaje kuririmba ariko iyo turi babiri abafana baba aba gatatu tugiye gukora nahe tuhakore sibyo?.” Nyuma yaha bahise banzika umuziki maze bashimisha abafa bivayo. Igitaramo kirangiye twagerageje kubaza Safi icyo Nizzo yaba yarwaye dore ko yari yamaze kuva aho igitaramo cyabereye huti huti. Safi yadusubije agira ati
”Ntabwo ari ibintu bikomeye yarwaye, birashoboka ko ari umunaniro kuko tumaze iminsi dukora cyane, nkuyu munsi twakoze ibitaramo bitatu ku manywa birashoboka ko ananiwe kandi agiye kuruhuka buriya turamenya neza uko gahunda zagenze ariko turatekereza ko kutamera neza kwe ari umunaniro."
Nizzo yavuye ahabereye igitaramo bagenzi bari ku rubyiniro ndetse na we yari yageze ku rubyiniro,gusa akaba yagaragazaga umunaniro ukomeye kuko byarangiye yerekeje mu rugo kuruhuka, icyakora muri iki gitondo ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Nizzo ukunze kwiyita Kaboss yabwiye umunyamakuru ko yumva atangiye kumera neza nubwo atarakira neza.
REBA AMAFOTO:
Mc Bryan ni we wari uyoboye ibiroriAbafana bari bitabiriye iki gitaramo bahanze amaso Urban BoyzKuba bari babiri byatumye bakoresha imbaraga nyinshi ngo bemeze abakunzi baboAbafana babaye hafi iri tsinda muri iki gitaramo barabyinana biratinda
TANGA IGITECYEREZO