RFL
Kigali

Uburwayi butunguranye bwatumye Nizzo atagaragara ku rubyiniro Urban Boyz iririmba ari babiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2017 11:29
5


Byari mu gitaramo iri tsinda ryagombaga gukorera i Gikondo ahamaze kumenyekana nka Ambassador’s Park kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017, ubwo haburaga iminota micye ngo bage ku rubyiniro,Nizzo yabwiye bagenzi be ko atameze neza abasaba ko bamuhagararira kandi bakisegura ku bafana aho kugira ngo aririmbe yumva yarwaye.



Iki gitaramo ubwo cyatangiraga Safi na Humble G buriye urubyiniro batangira gushyushya abantu mu ndirimbo zitandukanye, gusa uko bamaraga kuririmba indirimbo imwe, Humble G yabwiye abafana ko Nizzo yakabaye ari kubaririmbira ariko kuba adahari bitatuma Urban Boyz itaririmba kuko uwa gatatu aba agiriwe mu mwanya n’abafana.

Yisegura ku bafana Humble G yagize ati” Birumvikana turi babiri mugenzi wacu Nizzo yarwaye bitunguranye,ntabwo yaje kuririmba ariko iyo turi babiri abafana baba aba gatatu tugiye gukora nahe tuhakore sibyo?.” Nyuma yaha bahise banzika umuziki maze bashimisha abafa bivayo. Igitaramo kirangiye twagerageje kubaza Safi icyo Nizzo yaba yarwaye dore ko yari yamaze kuva aho igitaramo cyabereye huti huti. Safi yadusubije agira ati

Ntabwo ari ibintu bikomeye yarwaye, birashoboka ko ari umunaniro kuko tumaze iminsi dukora cyane, nkuyu munsi twakoze ibitaramo bitatu ku manywa birashoboka ko ananiwe kandi agiye kuruhuka buriya turamenya neza uko gahunda zagenze ariko turatekereza ko kutamera neza kwe ari umunaniro."

Nizzo yavuye ahabereye igitaramo bagenzi bari ku rubyiniro ndetse na we yari yageze ku rubyiniro,gusa akaba yagaragazaga umunaniro ukomeye kuko byarangiye yerekeje mu rugo kuruhuka, icyakora muri iki gitondo ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Nizzo ukunze kwiyita Kaboss yabwiye umunyamakuru ko yumva atangiye kumera neza nubwo atarakira neza.

REBA AMAFOTO:

urban boyzMc Bryan ni we wari uyoboye ibiroriurban boyzurban boyzAbafana bari bitabiriye iki gitaramo bahanze amaso Urban Boyzurban boyzurban boyzurban boyzKuba bari babiri byatumye bakoresha imbaraga nyinshi ngo bemeze abakunzi babourban boyzurban boyzurban boyzAbafana babaye hafi iri tsinda muri iki gitaramo barabyinana biratinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Koco7 years ago
    N'ubundi aba nibo bagize urban boys , ashaka yagumiyo . Kuko yabonyeko kuhaba kwe no kutahaba birangana. Siwe wajyaga urwara igicuri ra ?
  • omar7 years ago
    niyihangane arko ducyeneye video zikaze batumenyereje
  • kuku7 years ago
    ko abahanzi nyarwanda bahora badusaba ku bateza imbere tuzabateza imbere babeshya abanyarwanda. nkubu kuri affiche hari hariho ngo baratangira kuririmba 20h baza 00h zijoro abantu batashye bivumbuye kandi bishyuye ama faranga yabo. abahanzi nyarwanda rwose bahindure imikorere yabo.
  • Kenny7 years ago
    ubu burwayi nibwo bwatumye se mutwicaza amasaha abiri tubategereje!!!!!!
  • Cedru7 years ago
    bariya mujye mumenya ko ari ibiryabarezi. Reka bajye bayabarya muba mwizanye!!





Inyarwanda BACKGROUND