RFL
Kigali

Juda Muzik yashyize hanze indirimbo nshya 'Naratwawe' baririmbamo nomero y'ubutabazi 112 - YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:28/08/2018 8:01
0


Abanyarwanda benshi bamaze kumenya itsinda Juda Muzik. Ni tsinda riri gukora cyane bdetse kuri ubu iri tsinda rifashwa na Producer Bob ryashyize hanze indirimbo nshya 'Naratwawe.'



Naratwawe ni indirimbo ya 3 mu mezi 6 iri tsinda rishyize hanze kuva ryinjiye mu ruhando rw'umuziki nyarwanda ku mugaragaro. Iyi ndirimbo Naratwawe irimo ubutumwa bw'abakundana aho umwe ashobora kugaragariza undi ko ari we umunyura kurusha abandi bose azi. Si ibyo gusa kuko yuzuyemo imitoma aho baririmba ko "Niba ari imodoka bafashe feri kuko feruje z'urukundo zatse umutuku". Muri iyi ndirimbo hari aho bagera bakaririmba nomero 112 izwi cyane nk'iy'ubutabazi hano mu Rwanda. 

Inyarwanda.com twaganiriye n'umwe mu bagize iri tsinda ariwe Da Rest atubwira ko iyi ndirimbo yaba umuhungu cyangwa umukobwa buri wese yayitura uwo akunda. Yagize ati: "Mu by'ukuri ni indirimbo itareba umuhungu cyangwa umukobwa buri wese yayitura uwo bari mu rukundo nyakuri. Iyi ndirimbo irimo amagambo meza tunizera ko azanyura abakundana nko kubwirana ko iyo barebana barangwa n'umunezero". Uyu Da Rest yakomeje atubwira ko nomero 112 baririmbye itavuze guhamagara byo gusaba ubutabazi ahubwo ari ukugaragaza ko urukundo rwamaze gushinga imizi.  

Ni indirimbo ya 3 ikaba n'indirimbo ya 3 Producer Bob akoreye iri tsinda. Tuganira na Da-Rest yadutangarije ko nta masezerano bafitanye na producer Bob gusa we ahamya ko Bob ari muri 2 bazi icyo gukora inaha akaba ari nayo mpamvu bakomeje gukorana.

f

Producer Bob (ibumoso) uri gufasha iri tsinda rya Juda Muzik 

Amashusho y'indirimbo 'Naratwawe' iri tsinda ryadutangarije ko nyuma y'ibyumweru bibiri azatangira gufatwa. Juda Muzik irasaba abakunzi bu muziki nyarwanda gukomeza kubashyigikira ndetse n'abakunzi b'ibihangano byabo gukomeza kubaba hafi. Tubibutse ko iyi ndirimbo 'Naratwawe' yabanjirijwe n'indirimbo 'Wa Wundi' na 'In Love' bakoranye na Uncle Austin.

Kanda hano wumve indirimbo Naratwawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND