Nyuma yo kugira amahirwe bakabasha kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya bo ya mbere, Tracy na Passy abasore babiri bagize itsinda rya TNP, kuri ubu ni urugero rwiza rwo kudacika intege mu rugendo no guharanira kugera ku ndoto.
Tracy na Passy ni abasore babiri bakuriye mu Nyakabanda, baba inshuti kuva mu bwana bwabo. Bakuze bahuje urukundo rwa muzika, baza kwinjira mu ruhando rwa muzika ahagana mu 2010 ubwo bari kumwe na mugenzi wabo Nilas ariko batakomezanyije kuko we nyuma gato yaje guhita ava mu muziki ahitamo gukina umupira w’amaguru gusa bakomeza kubana nk’inshuti.
Passy na Tracy hamwe na mugenzi wabo Nilas(hagati)batangiranye itsinda rya TNP
TNP ni izina rikomoka ku mazina y'aba basore uko ari batatu(Tracy, Nilas na Passy). Ubwo Nilas yafataga ikemezo cyo kuva mu muziki aba basore babanje kwibaza uburyo bahindura izina ryabo ariko babona byabagora ahubwo bahitamo gukomeza gutyo.
Tracy na Passy imbere y'abafana babo baba bagaragara neza. Ibyo bita 'Swagger'
TNP ntabwo bigeze bakora muzika ku muvuduko wo hejuru, wasangaga bagenda buhoro buhoro kubera ahanini amikoro, ariko nta mwaka w’ubusa babaga badafite indirimbo byibuze ebyiri n’amashusho yazo, gusa ibikorwa byabo wasangaga biburizwamo kubera imbogamizi zo kubimenyekanisha ngo bigere kure hashoboka, ndetse umuvuduko w'andi matsinda watumaga ibikorwa bya TNP bititabwaho cyane.
TNP mu gitaramo cyo gukuramo abahanzi 10 bitabiriye PGGSS5. Benshi batunguwe n'uburyo bitwaye kuri stage, bibahesha n'amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa bari banyotewe
Indirimbo zirimo Kamere, Imisozi n’ibibaya, Ku bwinshi bakoranye na Riderman, Ndamburiraho ibiganza bakoranye na Knowless, Kamucerenge, Byina, Inama yanyu bakoranye na Jay C, Umufasha bakoranye na Ama-G, izi ni zimwe mu ndirimbo zatumye TNP ihoraho kabone n’ubwo nta gihembo na kimwe yahawe, hari bamwe bakomeje gukunda indirimbo zabo ndetse bakabatera ingufu zo gukura, yewe nta washidikanya ko ibi bikorwa byose hamwe aribyo byashyizwe ku manzani maze TNP ibasha kwinjira mu bahanzi bahataniye Primus Guma Guma Super Star ya 5.
Reba uburyo TNP yagiye izamuka buhoro buhoro mu ndirimbo zabo z'amashusho 10 zamenyekanye
1.Imisozi n'ibibaya, amashusho yabo ya mbere bakoze mu ntangiriro za 2011
2.Kamere, bakoze mu mpera za 2011
3.Ku bwinshi na Riderman, bakoze muri Werurwe 2012
4.Ndamburiraho ibiganza ft Knowless, bakoze mu mpera za 2012
5.Byina, nayo bayikoze Kanama 2012
6.Umufasha ft Ama-G, bayikoze mu ntangiriro za 2013
7.Inama yanyu ft Jay C, bayikoze muri Mata 2013
8.Kamucerenge, bayikoze muri Nzeli 2013. Iyi ndirimbo akaba ari nayo baririmbye ubwo batoranywaga mu bahanzi 10 ba mbere mu gitaramo cya Live.
9.Ndamubonye, bayikoze mu 2014
10.Sweet love, bakoze mu mpera z'umwaka ushize wa 2014
Nk’uko Tracy na Passy babitangaza, bavuga ko iyo baza kuba ari abantu bacika integer kandi badafite intego, kuri uyu munsi baba batabonye umusaruro nk’uwo bafite aho barimo bakorera amafaranga arenga miliyoni 8 n’igice muri iri rushanwa.
Umuraperi Tracy
Tracy ati “ Twaririye turimara, turara amajoro. Byari bigoye kumvisha bamwe ko ibyo turimo bizatubyarira umusaruro ariko twe twari dufite intego kandi twumvaga tugomba gukabya inzozi zacu, impano yacu ikamenyekana mu gihugu ndetse bikanadufasha kwiteza imbere.”
Muri iyi minsi bakomeje kwitabira ibitaramo bya roadshow hirya no hino mu gihugu, TNP bavuga ko ari ibintu byiza cyane kuri bo nk’abahanzi bitabiriye ku nshuro yabo ya mbere iri rushanwa aho bagenda biyereka abafana banabataramira, iyi akab ariyo nyungu ya mbere bakuye muri rushanwa ariko kandi bakavuga ko amafaranga babonamo bagomba kuyashora mu bindi bikorwa bya muzika kugirango barusheho gushing imizi.
Passy
Passy ati “ Ubu turimo turabasha kujya I Bugande, tukishyura Washington akadukorera indirimbo, turimo gutunganya amashusho meza, turizera ko ubu dufite igishoro cyo gushyira mu muziki wacu kugirango dukomeze twiyubake kandi dukore byiza kurushaho natwe bizadufasha.”
Aba basore ubu barahembwa miliyoni ku kwezi muri PGGSS5. Tracy na Passy bavuga ko ariyo mafaranga menshi bakoreye, bakaba babikesha kudacika intege no gukora umuziki bawukunda, aho banemeza ko bagomba gukomeza gushora ingufu,imbaraga n'impano yabo muri muzika(Kubatora muri iri rushanwa ni ukwandika sms: Umubare 10 ukohereza kuri 4343)
Kugeza ubu TNP bamaze kurangiza indirimbo zigera kuri ebyiri hamwe na producer Washington, barimo gukora amashusho y’indirimbo zabo zitandukanye harimo iyo bise ‘Umubiri’ barimo bakorerwa na Gilbert bateganya gushyira hanze vuba.
Reba amwe mu mashusho azagaragara mu ndirimbo yabo 'Umubiri'
Bagenzi babo bagize itsinda rya Active nabo bazagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Reba hano uko wabahesha amahirwe muri iri rushanwa hamwe n'abandi bahanzi barimo guhatana
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO