RFL
Kigali

TNP irimo ihembwa miliyoni ku kwezi, iratanga isomo ryo kudacika intege mu rugendo rw'ubuzima

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/05/2015 18:17
8


Nyuma yo kugira amahirwe bakabasha kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya bo ya mbere, Tracy na Passy abasore babiri bagize itsinda rya TNP, kuri ubu ni urugero rwiza rwo kudacika intege mu rugendo no guharanira kugera ku ndoto.



Tracy na Passy  ni abasore babiri bakuriye mu Nyakabanda, baba inshuti kuva mu bwana bwabo. Bakuze bahuje urukundo rwa muzika, baza kwinjira mu ruhando rwa muzika ahagana mu 2010 ubwo bari kumwe na mugenzi wabo Nilas ariko batakomezanyije kuko we nyuma gato yaje guhita ava mu muziki ahitamo gukina umupira w’amaguru gusa bakomeza kubana nk’inshuti.

TNP

Passy na Tracy hamwe na mugenzi wabo Nilas(hagati)batangiranye itsinda rya TNP

TNP ni izina rikomoka ku mazina y'aba basore uko ari batatu(Tracy, Nilas na Passy). Ubwo Nilas yafataga ikemezo cyo kuva mu muziki aba basore babanje kwibaza uburyo bahindura izina ryabo ariko babona byabagora ahubwo bahitamo gukomeza gutyo.

TNP

Tracy na Passy imbere y'abafana babo baba bagaragara neza. Ibyo bita 'Swagger'

TNP ntabwo bigeze bakora muzika ku muvuduko wo hejuru, wasangaga bagenda buhoro buhoro kubera ahanini amikoro, ariko nta mwaka w’ubusa babaga badafite indirimbo byibuze ebyiri n’amashusho yazo, gusa ibikorwa byabo wasangaga biburizwamo kubera imbogamizi zo kubimenyekanisha ngo bigere kure hashoboka, ndetse umuvuduko w'andi matsinda watumaga ibikorwa bya TNP bititabwaho cyane.

TNP

TNP mu gitaramo cyo gukuramo abahanzi 10 bitabiriye PGGSS5. Benshi batunguwe n'uburyo bitwaye kuri stage, bibahesha n'amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa bari banyotewe

Indirimbo zirimo Kamere, Imisozi n’ibibaya, Ku bwinshi bakoranye na Riderman, Ndamburiraho ibiganza bakoranye na Knowless, Kamucerenge, Byina, Inama yanyu bakoranye na Jay C, Umufasha bakoranye na Ama-G, izi ni zimwe mu ndirimbo zatumye TNP ihoraho kabone n’ubwo nta gihembo na kimwe yahawe, hari bamwe bakomeje gukunda indirimbo zabo ndetse bakabatera ingufu zo gukura, yewe nta washidikanya ko ibi bikorwa byose hamwe aribyo byashyizwe ku manzani maze TNP ibasha kwinjira mu bahanzi bahataniye Primus Guma Guma Super Star ya 5.

Reba uburyo TNP yagiye izamuka buhoro buhoro mu ndirimbo zabo z'amashusho 10 zamenyekanye

1.Imisozi n'ibibaya, amashusho yabo ya mbere bakoze mu ntangiriro za 2011

2.Kamere, bakoze mu mpera za 2011

3.Ku bwinshi na Riderman, bakoze muri Werurwe 2012

4.Ndamburiraho ibiganza ft Knowless, bakoze mu mpera za 2012

5.Byina, nayo bayikoze Kanama 2012

6.Umufasha ft Ama-G, bayikoze mu ntangiriro za 2013

7.Inama yanyu ft Jay C, bayikoze muri Mata 2013

8.Kamucerenge, bayikoze muri Nzeli 2013. Iyi ndirimbo akaba ari nayo baririmbye ubwo batoranywaga mu bahanzi 10 ba mbere mu gitaramo cya Live.

9.Ndamubonye, bayikoze mu 2014

10.Sweet love, bakoze mu mpera z'umwaka ushize wa 2014

Nk’uko Tracy na Passy babitangaza, bavuga ko iyo baza kuba ari abantu bacika integer kandi badafite intego, kuri uyu munsi baba batabonye umusaruro nk’uwo bafite aho barimo bakorera amafaranga arenga miliyoni 8 n’igice muri iri rushanwa.

Tracy

Umuraperi Tracy

Tracy ati “ Twaririye turimara, turara amajoro. Byari bigoye kumvisha bamwe ko ibyo turimo bizatubyarira umusaruro ariko twe twari dufite intego kandi twumvaga tugomba gukabya inzozi zacu, impano yacu ikamenyekana mu gihugu ndetse bikanadufasha kwiteza imbere.”

Muri iyi minsi bakomeje kwitabira ibitaramo bya roadshow hirya no hino mu gihugu, TNP bavuga ko ari ibintu byiza cyane kuri bo nk’abahanzi bitabiriye ku nshuro yabo ya mbere iri rushanwa aho bagenda biyereka abafana banabataramira, iyi akab ariyo nyungu ya mbere bakuye muri rushanwa ariko kandi bakavuga ko amafaranga babonamo bagomba kuyashora mu bindi bikorwa bya muzika kugirango barusheho gushing imizi.

Passy

Passy

Passy ati “ Ubu turimo turabasha kujya I Bugande, tukishyura Washington akadukorera indirimbo, turimo gutunganya amashusho meza, turizera ko ubu dufite igishoro cyo gushyira mu muziki wacu kugirango dukomeze twiyubake kandi dukore byiza kurushaho natwe bizadufasha.”

TNP

Aba basore ubu barahembwa miliyoni ku kwezi muri PGGSS5. Tracy na Passy bavuga ko ariyo mafaranga menshi bakoreye, bakaba babikesha kudacika intege no gukora umuziki bawukunda, aho banemeza ko bagomba gukomeza gushora ingufu,imbaraga n'impano yabo muri muzika(Kubatora muri iri rushanwa ni ukwandika sms: Umubare 10 ukohereza kuri 4343)

Kugeza ubu TNP bamaze kurangiza indirimbo zigera kuri ebyiri hamwe na producer Washington, barimo gukora amashusho y’indirimbo zabo zitandukanye harimo iyo bise ‘Umubiri’ barimo bakorerwa na Gilbert bateganya gushyira hanze vuba.

Reba amwe mu mashusho azagaragara mu ndirimbo yabo 'Umubiri'

TNP

TNP

TNP

TNP

Bagenzi babo bagize itsinda rya Active nabo bazagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Reba hano uko wabahesha amahirwe muri iri rushanwa hamwe n'abandi bahanzi barimo guhatana

 

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sky28 years ago
    Ehh!! Kbsa namamvu yogucka inege gsa bakorecyane practice nyinshi nahubundi bagomba kugafata thx
  • sky28 years ago
    Ehh!! Kbsa namamvu yogucka inege gsa bakorecyane practice nyinshi nahubundi bagomba kugafata thx
  • Alice8 years ago
    Wow. Courage kuri TNP, njyewe nabakunze ntabazi mbonye indirimbo yabo yitwa Kamere irimo ubutumwa bwiza n'ubwenge bwinshi. Gusa babere abandi urugero ko iyo ufite intego utagomba gucika intege kabone niyo ibyo ukora bitahita bihabwa agaciro ako kanya ariko n'Imana irebe imvune zawe. Courage guyz sky is the limit
  • kglfinest8 years ago
    Tnp you guyz rock man, keep it up
  • 8 years ago
    courage basore nti mucyike intege ibyiza biri mbere
  • Kalisa8 years ago
    Congz guyz . Tubarinyuma kandi ntimucike intege kuko murashoboye
  • patrick8 years ago
    ndebera nawe batangiye guhebwa menshi none nkaho bakwizigamiye none batangiye kunywa inzoga zihenze
  • Elly8 years ago
    Congratulations my brothers you guys are true definition of perseverance, courage and faith. I am extremely proud of you. Sky is the limit and the best are yet to come. They better watch out! Keep it up.





Inyarwanda BACKGROUND