RFL
Kigali

The Benqs bongeye gukomoza ku bidasanzwe byaranze imyidagaduro mu ndirimbo yabo nshya ‘Showbiz’ –VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/05/2017 17:22
0


Mu mpera z’ukwezi kwa Mata mu 2016 ni bwo abasore bagize itsinda rya The Benqs bakoze agashya bakusanya amakuru atandukanye yaranze imyidagaduro nyarwanda hagati y’umwaka wa 2015 na 2016, maze babikoramo indirimbo bise ‘Showbiz’, bahita banatangaza ko uyu mushinga w’indirimbo yabo ari nka film y’uruhererekane izahoraho buri mwaka.



Kuri ubu The Benqs bamaze kubishimangira, aho magingo aya bashyize hanze indi ndirimbo nshya nayo bise ‘Showbiz’. Aha bakaba bongeye kugaruka ku makuru anyuranye yagiye avugwa mu gihe cy’umwaka ushize, by'umwihariko bakomoje kuri Rwatubyaye Abdul, Urban boyz na Guma Guma, igitaramo cya Ama G na Jay Polly cyahombye, abahanzikazi ngo bitukuje n’ibindi byinshi.

Faxx umwe mu bagize iri tsinda ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo nshya yadutangarije ko nta kabuza bazakomeza kujya buri mwaka basohora igice gishya cy’ibigezweho n’ibyagarutsweho mu gihe cy’umwaka.

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo nshya 'Showbiz' 

Kanda hano urebe iya mbere bari bakoze umwaka ushize 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND