RFL
Kigali

Abahanzi bakomeye mu Rwanda bakoze igitaramo gikomeye mu kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame-AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2017 9:25
0


Tariki 18 Kanama 2017 ni itariki itazapfa kwibagirana mu mateka y’Abanyarwanda. Ni itariki Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriyeho kongera kuyobora u Rwanda. Kuri uyu munsi yari intsinzi ikomeye ku banyarwanda benshi bari bamushyigikiye. Mu mujyi wa Kigali ho byari ibicika.



Umujyi wa Kigali ni wo wateguriye abatuye uyu mujyi igitaramo cyo kubyina intsinzi, iki gitaramo cyagombaga kwitabirwa n'abahanzi bakomeye bose bo mu Rwanda barimo The Ben na Kitoko bavuye hanze y’u Rwanda. Usibye aba ariko hari n’abandi bahanzi umuntu atatinya kuvuga ko ari indobanure z’abeza mu bahanzi nyarwanda barimo Senderi, Christopher, King James, Charly na Nina, Jay Polly, Riderman, Urban Boys, Dream Boys, Bruce Melodie n'abandi batari bake.

Aba bakoreye igitaramo muri Parikingi ya Stade Amahoro aho buri wese abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe yashimishije abakunzi be ndetse anabafasha kuryoherwa n’intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame watsindiye kongera kuyobora u Rwanda imyaka irindwi iri imbere.

REBA AMAFOTO:

Sgt RobertSgt RobertSgt RobertSgt Robert ni we wabimburiye abandi ku rubyiniroDj IraDj BissosoDj Ira na Dj Bissoso ni bo bavangavangaga imizikiintsinziKwinjira byari ubuntu abanyamujyi bari babukereye ku bwinshiintsinziSenderi kuri stageintsinziSenderi Hit ni we wabaye uwa kabiri ku rubyinirointsinziintsinzichristopherChristopher imbere y'abanyamujyi bari bitabiriye ari benshiintsinziAbanyamujyi bari benshi kandi babukereyeking Jamesking Jamesking Jamesking JamesKing James nawe yaririmbiye abanyamujyi babyinaga intsinziintsinziAbafana bizihiwe n'iki gitaramodream boysdream boysdream boysdream boysdream boysdream boysDream Boys bari bitwaje ababyinnyi bakanyujijeho kitokokitokokitokoKitoko wari wongeye gutaramira mu Rwanda yongeye gushimisha abakunzi b'umuziki weJAY POLLYJAY POLLYJAY POLLYJay Polly nk'umuhanzi ukomeye muri Hip Hop yongeye kwigaragazaJAY POLLYJay Polly yahamagaye Urban Boys baririmbana Too Much indirimbo igezweho muri iyi minsiurban boysurban boysUrban Boys nk'itsinda rikomeye mu gihugu bagaragaje ubushongore n'ubukaka muri iki gitaramoCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na Nina nk'abahanzikazi bagezweho muri iyi minsi bagaragaje ko bamaze kubaka izina rikomeyeridermanridermanridermanintsinziRiderman yaririmbye nabari mu myanya y'icyubahiro kwifata biranga barirekuraBruce MelodieBruce MelodieBruce MelodieBruce MelodieBruce MelodieBruce Melodie yerekanye ko ari umwe mu bafite abafana benshiBruce Melodiethe benthe benthe benthe benthe benthe benthe benthe ben

The Ben muri iki gitaramo yongeye kwerekana ko akiri ku mitima ya benshi

REBA HANO UKO IKI GITARAMO CYAGENZE MU NCAMAKE


AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI UTABONYE AHANDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND