RFL
Kigali

The Ben ari mu myiteguro yo kuza kumurikira Album ye nshya mu gitaramo gikomeye azakorera i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2018 11:17
1


The Ben ni umwe mu bahanzi bayoboye abandi mu gukundwa hano mu Rwanda, ndetse afite abafana no mu karere. Mu minsi ishize yari ari muri Afurika aho yakoraga ku mushinga wa Album ye nshya azashyira hanze umwaka utaha wa 2019 mu mujyi wa Kigali nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.



Uyu muhanzi uri mu bafite abafana benshi mu Rwanda kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye. The Ben aganira na Inyarwanda yadutangarije ko muri iyi minsi ahugiye ku mishinga inyuranye ariko cyane cyane ari gukora kuri Album ye nshya igomba kurangira mu minsi ya vuba akayimurikira abakunzi ba muzika mu mwaka wa 2019.

Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, The Ben yavuze ko nta byinshi biratangazwa kuri iyi album gusa yizeza abakunzi ba muzika y'u Rwanda ko ari gukora ibintu bizabanyura cyane ko iyi album yayishyizeho imbaraga nyinshi kandi yizeye ko izanyura abakunzi b'umuziki muri rusange. Uyu muhanzi yatangaje ko hari ibintu byinshi abantu bahishiwe bazagenda bamenya umunsi ku wundi gusa ikiyoboye ibindi kikaba ari uko ari kubategurira indirimbo nziza zizaba ziri kuri Album ye nshya.

The Ben ateganya kumurikira Album ye nshya mu mujyi wa Kigali tariki 6 Nyakanga 2019, kugeza ubu hakaba hari gutekerezwa ko iki gitaramo cyazabera muri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo. Nk'uko The Ben yabitangarije Inyarwanda, ngo bamaze kwemeza itariki  ndetse n'igikorwa igisigaye ni ukuvugana n'ubuyobozi bw'iyi stade hakarebwa uko iki gitaramo cyategurirwayo.

The Ben

The Ben ari mu myiteguro yo kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri

The Ben ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakomeye, akaba afitanye amasezerano y'imikoranire cyangwa yo kwamamaza ikinyobwa cya Belaire nk'umwe mu bahanzi bake muri Afurika bakorana na kompanyi yenga iki kinyobwa cyubashywe ku isi. Ubwo yaherukaga gutegura igitaramo cyo kumurika Album, niwe uheruka kwandika amateka yo gukoranya imbaga y'abakunzi ba muzika icyo gihe buzuye Petit Stade i Remera ndetse bakanasaguka.

Iyi Album ye nshya izaba ibaye iya gatatu nyuma y'iya mbere yise 'Amahirwe ya mbere' The Ben yamurikiye mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyitabiriwe cyane muri Petit Stade i Remera ariko kigafungwa kitarangiye, Album ya kabiri ya The Ben yayise "Ko Nahindutse" iyi akaba yarayimurikiye mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi mu mwaka wa 2016.

Iyi Album nshya cyangwa ya gatatu ya The Ben yitegura gushyira hanze yirinze kugira byinshi ayitangazaho ahamya ko amakuru menshi kuri iyi Album azajya hanze mu minsi iri imbere. The Ben yagiye yegukana ibihembo bikomeye muri muzika y'u Rwanda ndetse akaba yaragiye anataramira ahantu hanyuranye mu bitaramo bikomeye yagiye atumirwamo mu Rwanda n'ahandi ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Iyi nkuru iranshimishije cyaneee. Imana ikugende imbere The Ben. Umugisha w'Imana ukubeho





Inyarwanda BACKGROUND