RFL
Kigali

Social Mula wari winjiye bwa mbere muri PGGSS akabanza ku rubyiniro yatangaje uko yabonye iri rushanwa –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2017 9:28
0


Social Mula bwa mbere mu mateka ye yinjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho ryabaga ku nshuro yaryo ya karindwi uyu muhanzi nawe ari kuzengurukana igihugu n’iri rushanwa. Nyuma y'akazi gakomeye yari amaze gukorera i Huye Social Mula yatangaje uko yabonye iri rushanwa anatangaza ubunararibonye ari kurikuramo.



Social Mula nyuma y’igitaramo yakoreye i Huye muri PGGSS7 akabanza ku rubyiniro yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nubwo ari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa ariko asanga ari ubunararibonye bukomeye yungutse muri muzika ye. Social Mula wari watomboye nimero rimwe yabwiye umunyamakuru ko agitombora rimwe bitari bimworoheye ariko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo yitware neza.

REBA HANO UKO SOCIAL MULA YITWAYE I HUYE

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya R&B yakiriwe neza i Huye,ibintu byatunguranye cyane ko benshi bibazaga uko bizagenda ku bahanzi binjiye muri iri rushanwa bwa mbere barimo na Social, aha uyu muhanzi yatangaje ko yiteguye neza gushimisha abakunzi be b’i Gicumbi dore ko ariho bazakurikizaho. 

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SOCIAL MULA NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE

REBA HANO UKO SOCIAL MULA YITWAYE I HUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND