Kuri ubu bigoranye kumva ko hari umuhanzi mushya wazamukiye mu ntara akaba icyamamare ku isoko rya muzika yo ku rwego rw’igihugu. Bamwe mu bahanzi bamaze igihe bahanganye n’iki kibazo ni itsinda rya The Same.
Jay Luv na Jay Farry bagize iri tsinda rya The Same ni abasore bamaze imyaka myinshi mu rugamba rwo kureba uko bazamura muzika yabo ikava ku rwego rumwe ikajya ku rundi rwego, aha umuntu ntiyatinya kuvuga ko aba ari bamwe mu bahanzi b’ibyamamare mu karere ka Rubavu ariko bagikeneye gukora cyane kugira ngo barenge aka karere babashe no gusakaza ibihangano byabo mu tundi duce tw’igihugu ndetse bakavamo ibyamamare ku rwego rw’igihugu.
Imwe mu nzira aba bahanzi bagomba gucamo ni ukwifashisha inama, ibitekerezo n’inkunga y’abakunzi babo b’i Rubavu ari nayo yari impamvu nyamukuru y’inama aba bahanzi bakoranye n'abafana babo kuri iki cyumweru tariki 22 Mata 2018, aho aba bahanzi bahuye n'abakunzi babo mu karere ka Rubavu aho batuye banakorera muzika. Nyuma y’ibiganiro byimbitse aba bahanzi bijeje abakunzi babo ko bagiye kongera imbaraga mu mikorere yabo, abakunzi babo nabo babizeza ko bazagerageza kubaba hafi kandi bose bemeranya ko igikenewe cyane ari iterambere ry’itsinda rikamamara mu gihugu hose.
Jay Luv na Jay Farry bagize itsinda rya The Same
Jay Luv aganira n'abafana ba The Same
Itsinda rya The Same n'abafana baryo
TANGA IGITECYEREZO