RFL
Kigali

Roberto ahamya ko ubu indirimbo ye igezweho muri Zambia ari ‘Te amo’ yakoranye na Knowless -IKIGANIRO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/02/2017 13:13
9


Mu gihe hashize umwaka urenga umuhanzi Roberto wo muri Zambia akoranye indirimbo na Butera Knowless bakayita ‘Te amo’, ndetse igakundwa bihagije mu Rwanda, kuri ubu uyu muhanzi aratangaza ko iyi ndirimbo yabo aribwo igitangira guhararwa by'ikirenga mu gihugu cye.



Nk'uko uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Amarulah' yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com baganiriye muri iki cyumweru, Roberto avuga ko ashimishijwe bikomeye n’uburyo akazi yakoze na Knowless nubwo katinze gahabwa agaciro mu gihugu cye, ubu noneho iyi ndirimbo yahawe agaciro ikaba iri mu za mbere zigezweho cyane ndetse icurangwa kenshi ku ma radiyo, televiziyo no mu tubyiniro.

Indirimbo n’amashusho yayo ubu biri gukinwa mu gihugu hose, ni imwe mu ndirimbo ziri gusabwa cyane ku ma radiyo na televiziyo inaha. Butera ryahindutse izina rikomeye ndetse rizwi cyane hano iwacu. Roberto aganira na INYARWANDA

Résultat de recherche d'images pour "Roberto na Knowless"

Résultat de recherche d'images pour "Roberto na Knowless"Roberto na Knowless mu mashusho y'indirimbo yabo 'Te amo'

Umwe mu bakurikitrana bya hafi imyidagaduro yo muri Zambia twaganiriye yahamije ko kuba iyi ndirimbo yaratinze kumenyekana no kwamamara mu gihugu cye ariwe(Roberto) wabigizemo uburangare agatinda kuyimenyekanisha uko bikwiye ariko nyuma yo gukomeza kugenda nawe ubwe akunda iyi ndirimbo umunsi ku wundi n’inshuti ze zikamubwira ko ari imwe mu ndirimbo yaririmbyemo nziza ariko itaramenyekanye iwabo, ari bwo mu byumweru bicye bishize yahise akangukira kuyimenyekanisha ndetse ihita isa nkaho isohotse bundi bushya muri Zambia biba n’amahire yakirwa neza n’abafana.

Roberto nawe tuganira yemeje ko kokomu minsi micye ishize ari bwo iyi ndirimbo yongeye kuyimenyekanisha bundi bushya impinduka zihita zinigaragaza. Aha yagize ati “ Twatekereje ingamba nshya twakoresha, nyuma y’igihe gito indirimbo itangira  kwamamara byihuse. Nyuma y’ibiganiro(interview) ku ma radio na televiziyo twakoze tuyisunika, indirimbo yatangiye kubyibuha buhoro buhoro. Kugeza ubu irakinwa ahantu hose kandi ihagaze neza ku isoko.”

Kanda hano urebe amashusho ya 'Te amo' ya Butera Knowless ft Roberto 

'Te amo' ni imwe mu ndirimbo zasohotse kuri album Queen, umuhanzikazi Butera Knowless yashyize hanze umwaka ushize wa 2016 mbere gato y’uko akora ubukwe. Iyi ndirimbo ikaba imwe mu zamamaye kuri iyi album aho ndetse kuri Youtube abasaga ibihumbi 915,248 bamaze kuyireba bivuga ko nayo iri hafi kuzuza miliyoni cyo kimwe na 'Ko nashize' aheruka gukorera amashusho.

Kanda hano urebe amashusho ya 'Ko nashize' na yo arimo agenda asatira umubare w'abantu miliyoni bamaze kuyireba 

Kanda hano urebe indirimbo 'Ujya unkumbura', Butera Knowless aheruka gukora 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyampirwa7 years ago
    Komeza utsinde La Bébé wa cu! Nubundi uzahora Uri umwamikazi wa Africa muri Muzika! Te Amo Butera Oyeeeeeeee !!!!!!!!!
  • KINA7 years ago
    I'm just waiting for Hater's silly comments, hahahaha BUTERA KNOWLESS the ambassador of Rwandan music!!!!!!! keep holding our flag higher
  • rud7 years ago
    hahah ewe ntako mutagira ngo mumudusige ko nta channel izwi twayibonyeho??? hahahah
  • Nje7 years ago
    Ntureba!gukorana collabo nuwo hanze atazagufasha muri promotion ntacyo biba bimaze.
  • Amos7 years ago
    Rud , ubundi se wowe ureba izihe TV zikomeye? ajya kuba nominated muri awards zo muri Nigeria, Ghana, USA, England, hose ari uko batamubonye kuri izo TV? ati kumubasiga, uyu izina afite ntirigijenewe ko asigwa abantu, ahubwo ibikorwa bye nibyo bimusiga abantu, uramutse uraho utarabona ko BUTERA KNOWLESS ariwe uhagarariye muzika nyarwanda waba ufite ikibazo gikomeye
  • thomas7 years ago
    hiiihiiii izo awards se ni iyihe nimwe yatwaye?? ejo bundi charly na Nina ntibatwaye awards yo hanze knowless ari mu mandazi??? sorry for u Butera and your fans
  • coco7 years ago
    Nice video Kabebeb
  • nyampinga7 years ago
    ubwo babuze ibyo bumva kuko hano ntanuzi ko ibaho apuuuuuuuuu
  • ggg7 years ago
    ukoni ukwicyina ko arihomba c in ukubeshya





Inyarwanda BACKGROUND