RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi bya BULL DOGG wazanye ijambo ‘KATA’ akaba umwe mu bahatanira PGGSS7, Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/05/2017 8:18
3


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com tugiye kugerageza kunyura ku mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe amateka n’ibigwi bya Bull Dogg, ntakindi gitumye tugiye kuvuga kuri Bull Dogg ni uko ari we wahawe nimero ya kabiri mu irushanwa rya PGGSS7, bivuze ko tuzakomeza kujya dukurikiza uko bakurikirana iri rushanwa rikazatangira turangije kubagezaho amateka n’ibigwi bya buri muhanzi wese uri muri iri rushanwa.

Amateka ya Bull Dogg muri muzika

Ndayishimiye Malik Bertrand yamenyekanye ku mazina menshi gusa iryamamaye ni Bull Dogg, uyu  yavutse tariki ya 16/09/1988. Ni umuraperi wamenyekanye mu njyana ya Hip-Hop y’umwihariko wa Old School-ishuri rya kera. Icyakora muri iyi minsi yinjiye mu njyana ya New School. Uyu muraperi yakuriye mu itsinda rya Tuff Gangz aho yakoranaga na Fireman, Jay Polly ndetse na Green P icyakora magingo aya iri tsinda bararisenye  maze bakuramo Jay Polly abasigaye bishingira ikitwa Stone Church.

Bull Dogg yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo "Umunsi w’Imperuka" igakundwa cyane bitewe no gukoresha amagambo bita ‘slang’ amenyerewe ku banyamerika. Iyi ndirimbo yakunzwe bikomeye n'abafana b’injyana uyu muraperi yabarizwagamo, nyuma yahise asohora iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa cyane ndetse irakinwa ku maradio atandukanye haba mu Mujyi wa Kigali ndetse na hanze yawo. Izina Bull Dogg rihita ritangira kwamamara rityo.

bull doggBull Dogg ni umwe mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana PGGSS7

Mu 2012, Bull Dogg yahimbye indirimbo irimo iyitwa "Bye Bye Nyakatsi" n’izindi zagiye zikundwa cyane ahanini bitewe n’uko zivuga kuri gahunda ya Leta yo kurwanya nyakatsi no ku buzima busanzwe bw’abanyagihugu. Bull Dogg yagiye agaragaraho kuvuga amagambo yerekana uko abona ibintu n’uko atekereza ku biri kuba mu muziki nyarwanda, aho yakunze kunenga akarengane n’ubusumbane bubaho mu bahanzi. Uyu akaba ariwe muhanzi watumye ijambo ‘KATA’ ryamamara muri muzika nyarwanda.

Uyu muraperi wakunze gukora ku giti cye nubwo yari ari mu itsinda rya Tuff Gangz yakunze kugira amahirwe yo gusinya amasezerano mu nzu zinyuranye zitunganya muzika aho muri 2013-2014 uyu muraperi yinjiye muri Infinity Record icyakora nyuma y’imyaka ibiri gusa  ni ukuvuga muri 2016 akaza kuyivamo yerekeza muri Touch Record aho aherutse kuva dore ko atamazemo n’umwaka aha akaba yarahamaze amezi atandatu gusa mu gihe yari afite amasezerano y’imyaka ibiri yose.

Nta mateka menshi afite mu bindi bihembo cyangwa andi marushanwa hano mu Rwanda icyakora abo bahanganye muri PGGSS bo ntibazamwibagirwa

Uyu muraperi nta kindi gihembo yigeze yegukana muri muzika nyarwanda kuko ibihembo yahataniraga byose byagiye byigabanywa n'abandi baraperi barimo Riderman ndetse na Jay Polly batakunze kumworohera mu marushanwa anyuranye, icyakora mu marushanwa ya PGGSS uyu muhanzi yagiye agaragaramo abo bahanganye nibo bazi akazi yabahaga.

Uyu muraperi yatangiye kwinjira muri PGGSS ku nshuro yayo ya kabiri aha akaba yaravanywemo ku ikubitiro aho ndetse yahise atangaza ko atumva neza uko avuyemo ariko akoresha imvugo ijimije yahise yamamara izwi nka ‘KATA’. Ku nshuro ya gatatu y’iri rushanwa uyu muhanzi nabwo yararyitabiriye ariko amahirwe ntiyamusekera ngo arenge umutaru dore ko atigeze aba muri batanu ba mbere bahembwe.

Uyu muhanzi ntiyigeze agaragara muri iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya kane icyakora ubwo ku ya gatanu yaryo nibwo Bull Dogg yongeye kugaruka muri PGGSS, aha yahaye akazi gakomeye abo bari bahanganye dore ko nyuma y’imbaraga nyinshi yakoresheje yaje kuba uwa kane icyakora yari mu bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa ryegukanywe na Knowless.

Mu mwaka wa 2016 ntabwo uyu muhanzi yahiriwe dore ko atigeze ajya mu irushanwa rya PGGSS6, icyakora byatumye yongera imbaraga muri muzika ye ndetse magingo aya uyu muhanzi akaba ari mu bahatanira PGGSS7 igomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, aho bazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu Bull Dogg yatomboye nimero kabiri nk’umubare abakunzi be bazajya bamutoreraho muri iri rushanwa. Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Bull Dogg ahatanira. Ese urabona ariwe uzacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MECHAMENT' YA BULL DOGG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera emmanuel6 years ago
    Niwe ntawundi bull dog oyeeeeeeeeeee!!!! Tuzishimira kugikura kumahoro inkoko niyongoma
  • umbaye ramble paul6 years ago
    ntawundi wakoraho peee bull dogg arimo hariya ntamarangamutima nta kata zindi umusaza azakijyana imyaka amaze mugakino ntimwemerera kuba yarata iyi nshuro turagushyigikiye musaza
  • nshimiyimana muvandimwe lourent6 years ago
    HIP-HOP ipande Dog dog arayikwiye kbs up town stana niwentwundi





Inyarwanda BACKGROUND