Mu Karere ka Ngoma, Intara y’Uburasirazuba, ahabereye igitaramo cya mbere cya live mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5, ku Cyumweru gishize tariki ya 05 Nyakanga 2015, buri muhanzi mu 10 bahatanira iki gihembo yari yakoze iyo bwabaga akoresha imbaraga ze zose kugirango ahanyurane umucyo.
Benshi mu bahanzi bari baherekejwe n’ababyinnyi nabo bari bashyizemo imbaraga kugirango baheshe amanota aba-boss babo.
Muri iki gitaramo hakaba haragaragaye imibyinire idasanzwe cyane cyane umuhanzikazi Knowless akaba yaratunguranye mu kubyinana cyane cyane abyinisha ikibuno n’igituza cye mu buryo bwagaragaraga ko yakoze imyitozo ihambaye afatanije n’itsinda ry’abakobwa bazwi ku izina ry’Intayoberana. Abandi bemeje abantu cyane ni ababyinnyi ba bakobwa ba Dream boys, Senderi ndetse n’abandi bahanzi, ariko kandi tutibagiwe Anitha Pendo na rumwe mu rubyiruko rw’i Ngoma nabo babanje gususurutsa benshi babyina mu buryo budasanzwe.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amafoto n'amashusho agaragaza imibyinire idasanzwe hamwe n’andi nayo agaragaza umwihariko mu buryo ubu cyangwa ubundi byaranze iki gitaramo.
Reba uko byari byifashe mu mafoto
Anita asanzwe azwiho kwirekura muri ibi bitaramo, ariko uyu munsi wo byari ibindi bindi
Aha barabyinana akazouk, naho inyuma Mc Tino ibitwenge byamwishe
Dream boyz nayo yari yabukereye. Platini yari ayoboye itsinda ribyina
Ababyinnyi ba Dream boyz ku murimo
Imibyinire y'uyu mukobwa yatangaje benshi, inateza ibibazo abagabo bamwe
Dream boyz bari bakaniye igitaramo cya mbere cya live
Intayoberana zari zateguye mu buryo bukomeye urubyiniro(stage)rwa Knowless
Imibyinire y'uyu mukobwa nayo yari gaheza
Nguwo Knowless araje
Yatigishije ikibuno na gatuza nkaba Beyonce benshi baratungurwa
Knowless yari yamaramaje mu kubyina no kuririmba
Abafana bifashishije telefone zabo ngendanwa bafata amashusho y'iyi mibyinire barayasigarana nk'urwibutso
Knowless uyu munsi yakoresheje ingufu zishoboka zose
Umunyamakuru w'imikino Bayingana David na bagenzi be bari baje kwihera amaso, biragaragara ko bari baryohewe n'ikirori
Paccy nawe ntiyari yoroshye mu mibyinire nubwo atari afite abamuherekeje kuri stage
Indangamirwa ze zari zimuri inyuma nk'ibisanzwe
Anita Pendo nyuma yaje kugaruka mu kirori ari mushya
Inkweto yagezaho azivanamo
Nyuma yo gukuramo inkweto yakase umuziki biratinda
Nk'ibisanzwe Active nabo bari babukereye
Jules Sentore we ntiyasize inyuma umuco gakondo, yari yazanye intore zamufashije gutaramana n'abakunzi be mu mwimerere w'umuco n'imbyino nyarwanda
Bull Dogg na Kharfan bo batajya birushya bashaka ababaherekeza, bari baserutse muri ubu buryo
Senderi nawe yari yifunze muri ubu buryo n'ababyinnyi be
Bruce Melody kugeza ubu afite agahigo ko kwizana wenyine kuri stage kuva ibi bitaramo byatangira kandi akabyitwaramo neza. Ikindi ni uko uyu musore atajya yirushya asaba abafana kuzamura amaboko, ni ibintu byikora iyo arimo aririmba
TNP nayo yari yaserukanye ababyinnyi bayo
Tracy mu masaha y'umugoroba ku rubyiniro i Ngoma
Reba uko byari byifashe mu mashusho(VIDEO)
Photo/Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO