RFL
Kigali

Patrick Nyamitari yashyize hanze ‘Wallah’ yatuye abari mu munyenga w’urukundo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2016 10:04
3


Umuhanzi Patrick Nyamitari ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Nyirakidederi, Kalema, Nimunyumve, Rangwida, Can you n’izindi ze nyinshi zagiye zikundwa cyane mu bihe byashize, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’urukundo yise ‘Wallah’.



Patrick Nyamitari umaze igihe mu rugendo rwo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, aho ari kuririmba mu ndimi z’amahanga nk’imwe mu maturufu azifashisha, indirimbo nshya ‘Wallah’ yashyize hanze iri mu rurimi rw’icyongereza, ikaba ivuga ku musore n’umukobwa bari mu munyenga w'urukundo.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Patrick Nyamitari yavuze ko iyo ndirimbo ye ivuga ku musore uri mu munyenga w’urukundo n’umukobwa akunda bihebuje. Mu kugaragariza uwo mukobwa urwo amukunda, uwo musore amutera imitoma yumvikana muri iyi ndirimbo, akamubwira uburyo mu bakobwa bose yahuye na bo nta n’umwe wamunyuze umutima nka we.

UMVA HANO 'WALLAH' INDIRIMBO NSHYA YA PATRICK NYAMITARI

“The gap is so real oh no until when you enter my house. This is a journey, love an experience, I have met some ladies until when I saw you, and one time all noise stopped around, I got connected, (...). Ayayaya, this is how I love, Wallah. How I love you bae this is how I love you Wallah.“  Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo agaragaza uburyo umuhungu yaguye ahashashe akimara kwisanga mu rukundo n’umukobwa bari kubyumva kimwe.

Image result for Umuhanzi Patrick Nyamitari

Umuhanzi Patrick Nyamitari

UMVA HANO 'WALLAH' INDIRIMBO NSHYA YA PATRICK NYAMITARI

REBA 'CAN YOU' PATRICK NYAMITARI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevin7 years ago
    Uyu yarasaze
  • Dadu7 years ago
    Wowww...,nice song!!!
  • dodos7 years ago
    ugira ijwi ryiza ariko waraguye nawe ujye wireba ubibone aho shitani akugejeje uheruka kuba umuntu ukiririmba muri sacrifice group. namaherena koko? ubishaka uzagaruke. Imana igutabare





Inyarwanda BACKGROUND