RFL
Kigali

P FLA yahishuye impamvu yo gutukana kwe na Bull Dogg, ahita atangaza urutonde rw’abaraperi yemera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2016 11:20
4


Mu mpera z’iki cyumweru ubwo umuraperi P Fla yarari ku rubyiniro yatangaje ko hari abaraperi yemera mu Rwanda, umwe unayoboye abandi ahita atangaza ko ari Bull Dogg. P Fla yatangaje ko ku bwe Bull Dogg ayoboye abaraperi bo mu Rwanda, anahishura impamvu yo gutukana kwe na Bull Dogg.



Nyuma y’iki gitaramo umunyamakuru wa Inyarwanda yegereye P Fla baraganira atangira amubaza impamvu yamuteraga gutukana na Bull Dogg none ubu akaba yatangaje ko ariwe muraperi wa mbere u Rwanda rufite. Mu kiganiro na P Fla yatangaje ko gutukana kwe na Bull Dogg bitari urwango cyangwa gutukana byo guharabikana.

P Fla yagize ati ”Twabwiranaga nabi tugatukana ariko ntacyo twapfaga ni inshuti yanjye ni umuvandimwe wanjye. Burya abantu bavugaga ko dutukana ariko siko bimeze abantu bakabaye bumva ko Hip Hop ari injyana iremereye itajenjetse rimwe na rimwe biriya ubisangamo kandi ni bimwe mu bigize Hip Hop, buriya bwari uburyo bwo guteza imbere injyana yacu.”

Uyu muraperi yongeyeho ko hagati ye na Bull Dogg nta kibazo cyarimo ahubwo ikibazo cyazamurwaga n'abantu kuko atari ibintu bamenyereye, gusa we agasanga bari bakwiye kubimenyera cyane ko no mu muco ngo byabagaho abantu bagatukana bagambiriye kurakazanya ngo harebwe igifura. Yagize ati "Twe sibyo gusa twakoze ahubwo twarwanaga no kubaka Hip Hop nyarwanda ishingiye ku buremere bw’injyana yacu."

P fla

Si kenshi P Fla yigeze avuga ko gutukana kwe na Bull Dogg ari ukubaka Hip Hop

Uyu muraperi yahise atangariza Inyarwanda.com ko umuraperi wa mbere yemera hano mu Rwanda ari Bull Dogg ndetse ko nta n'undi abona umuntu yamugereranya nawe. Abajijwe urutonde rw’abandi baraperi yemera yahise atangaza ko badashobora kurenga babiri kuko abandi abubahira amazina bafite ariko atari abaraperi yashyira mu myanya ya mbere. Aha P Fla yagize ati

Undi muraperi nemeraga wakoze akazi ni Jay Polly ariko ubu yarabivanze, aba nibo baraperi nemeye kuva cyera ndetse nkaba nanabubaha, n'abandi ndabubaha ariko ubu mu Rwanda umuraperi ni umwe abandi bo nta kintu nabavugaho nubaha amazina bafite gusa.”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay7 years ago
    nsanzwe nemera p fla arko hano arakotoye nights wavuga KO doggy na Polly barenze green p fireman na riderman ,ahbwo hano aracyishe pe
  • Ntabwoba7 years ago
    Ariko nkuyu mafene mwene Nzamukosha aba avuga iki.amuteshwa tu
  • Roger Bakareke7 years ago
    P Fla njye ndamwemera byahatari kandi no kubona ko hagati ye na Bull Dogg habaye ubgumvikane biradushimishije hano mu ri D.R.C (Goma) ariko yibeshye gacye ngo doggy niwe murapa gusa w'urwanda ariko yibagawe ko Green P na Fire Man na Rider Zon ko ar'abanga mu hip hop
  • 7 years ago
    nsanzwe nemera p fla arko hano arakotoye nights wavuga KO doggy na Polly barenze green p fireman na riderman ,ahbwo hano aracyishe pe





Inyarwanda BACKGROUND