Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2017 umuhanzikazi Oda Paccy yari yerekeje mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana aho yari yagiye gutaramira abanyeshuri bo mu ‘Agahozo Sharom’ muri gahunda yo kubakangurira kwirinda inda zitateguwe ndetse na SIDA.
Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda ariyo mpamvu iyo hari ahantu hakenewe kwifashisha umuhanzikazi mu gutanga ubutumwa runaka ari umwe mu bashakishwa bya hafi.
Ibi ni nako byagenze mu ‘Agahozo Sharom’ ubwo uyu muhanzikazi yajyaga kuririmbira abanyeshuri bo muri iki kigo ubwo bari bateguye ibirori bigamije gukangurira uru rubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe ndetse no kwirinda icyorezo cya Sida. Oda Paccy yabaririmbiye zimwe mu ndirimbo ze ndetse bijyanye n'insanganyamatsiko y'uwo munsi, abakangurira kwirinda inda zitateguwe ndetse bakirinda na SIDA.
REBA AMAFOTO:
Oda Paccy akigera mu Agahozo Sharom yahuye n'umwana wo mu muryango wabo wigayo muzika (ubanza ibumoso)Oda Paccy yahuye n'abayobozi b'iki kigoAbanyeshuri bo mu Agahozo bafite impano mu muziki bashimishije abari bitabiriye barimo na Oda Paccy wari wiyicariyeOda Paccy yataramiye abari aho
TANGA IGITECYEREZO