Mu minsi ishize nibwo Oda Paccy yerekeje muri Tanzania avanayo indirimbo yise ‘No Body’ yakoreye muri Wasafi Record, iyi ni nayo ndirimbo uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze ari wenyine, N'ubwo nyuma yaje gushyira hanze indi yakoranye na Urban Boys. Kuri ubu uyu muhanzikazi yongeye gusubira muri Tanzania.
Oda Paccy aganira na Inyarwanda.com yavuze ko yerekeje muri Tanzania ku wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 aho ateganya kumara icyumweru kirenga akora ibihangano binyuranye. Yagize ati” ubu ndabarizwa muri Tanzania aho ndi gukomereza imwe mu mishinga nagombaga gukorerayo. Ubu ndi gukorana na studio yitwa Wanene Entertainment, imwe mu zikomeye muri East Africa.”
Umusore uri gukorera Oda Paccy indirimbo muri Wanene Entertainment
Aha Oda Paccy yabwiye umunyamakuru ko ari gukorana na Producer Lupher, aha akaba azahakorera imishinga irenze umwe cyane ko harimo indirimbo ze bwite ndetse n’izo ashobora gukorana n'abahanzi bo muri Tanzania n'ubwo atigeze yifuza kugira byinshi abitangazaho.
Ubwo Oda Paccy yari agiye
Oda Paccy muri iyi studio ibarizwa muri Tanzania
TANGA IGITECYEREZO