RFL
Kigali

Oda Paccy ari kubarizwa muri Tanzania aho ari gukorera ibindi bihangano –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/11/2017 15:39
1


Mu minsi ishize nibwo Oda Paccy yerekeje muri Tanzania avanayo indirimbo yise ‘No Body’ yakoreye muri Wasafi Record, iyi ni nayo ndirimbo uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze ari wenyine, N'ubwo nyuma yaje gushyira hanze indi yakoranye na Urban Boys. Kuri ubu uyu muhanzikazi yongeye gusubira muri Tanzania.



Oda Paccy aganira na Inyarwanda.com yavuze ko yerekeje muri Tanzania ku wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 aho ateganya kumara icyumweru kirenga akora ibihangano binyuranye. Yagize ati” ubu ndabarizwa muri Tanzania  aho ndi gukomereza  imwe mu mishinga nagombaga gukorerayo. Ubu ndi gukorana na studio yitwa Wanene Entertainment, imwe mu zikomeye muri East Africa.”

oda paccyUmusore uri gukorera Oda Paccy indirimbo muri Wanene Entertainment

Aha Oda Paccy yabwiye umunyamakuru ko  ari gukorana na Producer Lupher, aha akaba azahakorera imishinga irenze umwe cyane ko harimo indirimbo ze bwite ndetse n’izo ashobora gukorana n'abahanzi bo muri Tanzania n'ubwo atigeze yifuza kugira byinshi abitangazaho.

oda paccy

Ubwo Oda Paccy yari agiyeoda paccyoda paccy

Oda Paccy muri iyi studio ibarizwa muri Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwali6 years ago
    Azabyara umwana wa kabiri ryali





Inyarwanda BACKGROUND