RFL
Kigali

NGOMA: Abafana batunguwe no kubona Urban Boys yuzuye bari baziko batandukanye -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/06/2017 17:22
2


Muri iyi minsi inkuru zacicikanaga zavugaga ko itsinda rya Urban Boys ryaba ryamaze gutandukana ndetse bamwe mu bafana baramaze kubyakira, icyakora ibi bihabanye nibyo abakunzi ba muzika bo mu karere ka Ngoma babonye kuko bataramiwe n’iri tsinda ryuzuye.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017 ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageraga i Ngoma mu kabyiniro ka Umblela Bar  ahagombaga kubera iki gitaramo yakirijwe ibibazo aho abafana bari bahangayitse batazi ko itsinda baje gufana bari buribone uko ryakabaye cyane ko bari bafite impungenge batewe na bimwe mu binyamakuru byahamije gutandukana kw'iri tsinda.

urban boysUrban Boys yuzuye bataramiye abantu i Ngoma banyomoza ibyo gutandukana

Nyuma y’iminota mike aba bahanzi bahamagawe ku rubyiniro abafana bahise bavuza induru ubona batunguwe no kongera kubonana Safi na bagenzi be Nizzo na Humble Jizzo. Urban boys nabo bakigera ku rubyiniro babanje kunyomoza aya makuru bavuga ko batatandukanye batazatandukana ndetse ko uwakwirakwije icyo gihuha batamuzi gusa bahumuriza abafana ko batenda gutandukana nkuko byavuzwe.

Aba basore bahise batangira gutaramira abantu dore ko aricyo cyari cyabajyanye aho bari batumiwe na nyiri aka kabyiniro. Abari muri aka kabyiniro bishimiye kubona iri tsinda ribataramira nubwo bari bazi ko ryasenyutse. Urban Boys babwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko batenda gutandukana nta n'igitekerezo gusa ko ari ibintu byaje bizanywe n'itangazamakuru aba basore bongera guhamya ko bakiri kumwe ndetse bafitanye n'indi mishinga irimo n'indirimbo nshya benda gushyira hanze kimwe n'ibitaramo binyuranye bari gukora.

urban boysurban boysurban boysUrban Boys buzuye  bataramiye i Ngomaurban boysAbafana bishimiye Urban Boys






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Nabanubabagabo.
  • 6 years ago
    yomanawe nange narabyumvise ariko sinabihaye agaciro bamwe bavugango safi niwe wabanze ariko imana ikomeze idufashe ntibaza tandukane nkange sinabasha guhitamo uwonkurikira rwose bose ndabakunda peee





Inyarwanda BACKGROUND