Ukivuga izina N Felix abantu benshi bahita bumva indirimbo ye yitwa ‘Kivamvari’ yanamwitiriwe, kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017 ni bwo uyu musore yasezeranaga imbere y’amategeko na Malayika Claudette bamaze kwemeranya ko bagiye kurushinga mu minsi iri imbere.
N Felix cyangwa Nsabigaba Felix nkuko amazina ye yose ameze, yinjiye mu muziki ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho yakoreye indirimbo ye yatumye yamamara iyi akaba yarayise ‘Kivamvari’ , indirimbo yanamwitiriwe igihe yigaga kaminuza ndetse akarinda akiyirangiza bakimwita Kivamvari.
Nsabigaba Felix kuri ubu ukora muri BRALIRWA, yasezeranye imbere y’amategeko n'umukunzi we Malayika Claudette mu muhango wabereye mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017. Malayika Claudette wasezeranye na N. Felix ni umukobwa wigeze guhagararira Kaminuza ya Ines Ruhengeri muri Miss Inter University 2012 akaba yarabashije kugera mu cyiciro cya nyuma kabone nubwo nta kamba iryo ari ryo ryose yegukanye. Aha ni naho yarangirije amasomo ye.
Ubukwe bw’aba bombi nkuko bigaragara ku butumire bamaze gushyira hanze buteganyijwe kuba tariki 19 Kanama 2017 aho gusaba no gukwa biteganyijwe kubera i Rutunga, bakazakurikizaho gusezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri St Paul nyuma yaho abatumiwe bakazakirirwa muri Romantic Garden ku Gisozi.
REBA HANO AMAFOTO:
N Felix na Malayika Claudette mu biro by'umurenge wa Gisozi aho basezeraniye
Aha hasezeraniye imiryango myinshi
N. Felix na Malayika Claudette bari kwigishwa
N Felix yarahiye
Malayika Claudette imbere y'amategeko arabyemeye
Bamaze gusezerana Imbere y'amategeko
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO