RFL
Kigali

N'akanyamuneza kenshi Humble Jizzo yageze i Kigali azanye n'umugore we n'imfura yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2018 20:55
5


Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 22 Werurwe 2018 ni bwo Humble Jizzo wo muri Urban Boys yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Humble Jizzo yazanye n'umugore we Amy Blauman ndetse n'umwana wabo w'umukobwa baherutse kwibaruka.



Humble Jizzo n'umugore we Amy Blauman bari bafite akanyamuneza kenshi ubwo basesekaraga i Kanombe ku kibuga cy'indege. Mu babakiriye i Kanombe harimo na Nizzo uririmbana na Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz. Akanyamuneza ka Humble Jizzo n'umugore we bagatewe no kuba bagarutse i Kigali bari kumwe n'imfura yabo y'umukobwa bibarukiye muri Amerika.

Humble Jizzo uvuga ko yari akumbuye u Rwanda, ubwo yari ari ku kibuga cy’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agarutse mu Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye cyane kugaruka mu gihugu cye. Akigera i Kanombe, Humble Jizzo yabwiye abanyamakuru ko afite amatsiko menshi yo kuzabona uko umwana we akura. Yagize ati: "....Ntegereje kubona kuva avutse kugeza akambakambye, kugeza aho agenda, byose birashimisha. Umwana ni impano y’Imana, arashimisha pe."

Humble Jizzo

Humble Jizzo yishimiye cyane kwibaruka 

Tariki 15 Ukuboza 2017 ni bwo Humble Jizzo n'umugore we bavuye mu Rwanda bajya muri Amerika aho Humble Jizzo yari aherekeje umugore we wari ugiye kwibarukira muri Amerika. Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018 ni bwo umugore wa Humble Jizzo yibarutse umukobwa, abyarira mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.

Humble Jizzo n'umugore we ubwo bari bageze i Kanombe

Ibyishimo byari byose kuri Humble Jizzo wari uhetse imfura ye

Nizzo yakiriye Humble Jizzo i Kanombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe6 years ago
    Ancuiii nirabereye pee
  • bumuntu Angeliue6 years ago
    o musubireyo ntamahwa abayo kabisa
  • Miss Colombe6 years ago
    Ngo imfura ye? Ariko mwagiye mureka kubeshya, kandi ejo nabonye thecatvevo250 ashyira hanze audio yaho Safi avugako Humble atari ubwambere abyaye
  • Umwali6 years ago
    Ndabona yarabyibushye rwose, America irarera...
  • hatangimanahassan6 years ago
    humble asubireyo namahwa





Inyarwanda BACKGROUND