RFL
Kigali

MUSANZE: Inkumi yagaragazaga isindwe yiziritse kuri Big Fizzo -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/08/2018 9:05
4


Ku wa Gatandatu tariki 4Kanama 2018 nibwo mu karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane haberaga igitaramo cya kabiri cya Dj Pius. muri iki gitaramo hagombaga kuririmba abahanzi banyuranye barimo na Big Fizzo. ubwo uyu muhanzi yajyaga ku rubyiniro inkumi yagaragazaga isindwe nayo yaramukurikiye bayikuraho bayiteruye nk'inkoko.



Ubwo Big Fizzo yajyaga ku rubyuniro yatunguwe no kubona umukobwa inyuma ye ari ku rubyiniro, aha uyu muhanzi ntiyabyitayeho ahubwo yarakomeje ariririmbira, abari bashinzwe urubyiniro babonye ibyo uyu mukobwa ari gukora bahita bamukuraho shishi itabona. bamukuyeho uyu mukobwa yahise ajya imbere y'abafana abasaba gufana cyane Big Fizzo.

Igitaramo kirangiye dore ko Big Fizzo ariwe muhanzi wagiye ku rubyiniro bwa nyuma yasanze iyi nkumi yamwiteguye iramukurikira cyane ko uyu muhanzi yahise atangira kuganira n'inshuti ze. Farious yakomeje kugaragaza ko iyi nkumi mu by'ukuri ntacyo ayiteyeho bityo agenda ayisiga kugeza ubwo yinjiye mu modoka.

Ibi bitaramo bya Dj Pius ni ibitaramo byitabiriwe cyane dore ko mu mujyi wa Musanze by'umwihariko abafana bari bakubise buzuye nubwo cyari igitaramo abafana babujijwe kwisanzura dore ko batari bemerewe gusanga urubyiniro ngo begere abahanzi babo. aha impamvu Polisi yari yakumiriye iki gikorwa ni uko urubyiniro rwari ruteye mu kibuga hagati nyamara batari bemerewe kubyinagira ubwatsi mu gihe iyi stade yiteguraga kwakira imikino ya FEASA mu masaha make.

BIG FIZZOBIG FIZZOBIG FIZZOBig Fizzo ubwo yajyaga ku rubyiniro iyi nkumi yamuzamutse inyumaBIG FIZZOAbonye atitaweho yahise ajya kwiyicarira ku rubyiniroBIG FIZZOBIG FIZZOBIG FIZZOBIG FIZZOUbu nibwo buryo uyu mukobwa yamanuwe ku rubyiniroBIG FIZZOUyu mukobwa we yatangiye kujya gushyushya abafanaBIG FIZZOUyu mukobwa yiziritse kuri Big Fizzo ubwo yari yitahiye yerekeza ku modoka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • van5 years ago
    musore womurwanda nibuzubwenge ntuzakundane cg ngushake inkumi inywa inzoga kuko iyozigeze ahoazusinda zumwiyarikamo zituma aseba nawe agaseba iyinkumi yarize rwose ariko biraboneka ko yarimubwimanzi
  • aline5 years ago
    sindeba alinumukecuru? aliko abastars baragowe!! ibi nukwurirwa na nyogokuru
  • kim5 years ago
    iyo amuswera se ko big farious nawe ari rucumisi
  • 5 years ago
    egoko mana





Inyarwanda BACKGROUND