Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018 ni bwo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yasubukuye ibiganiro bihuza abantu b’ingeri zinyuranye yise ‘Inter generation Dialogue’ aho urubyiruko rugira amahirwe yo guhura na bamwe mu banyapolitikie bakomeye hano mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ndetse no kwigisha urubyiruko amateka.
Muri ibi biganiro byari bifite insangamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu guharanira amahoro n’umutekano” Miss Mutesi Jolly yatanze ubutumwa ku rubyiruko arusaba kwirinda ababashuka n'abapfobya amateka y’igihugu cy’u Rwanda harimo by’umwihariko abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko guharanira amahoro ubu u Rwanda rukeneye bitakiri kujya mu ntambara ngo barwane ahubwo abamenyesha ko ari ugukoresha ibitekerezo byabo nk’urubyiruko. Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko rwari aho kwitoza kuba abo baribo bakareka kumva amabwire y'abantu banyuranye. Muri iki kiganiro Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko aribo mbaraga z’igihugu kandi zubaka.
Yabibukije kwirinda ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga bisebya igihugu abibutsa ko bagomba gutanga umusanzu wabo mu kuvuga u Rwanda rwabo uko ruri neza bakanyomoza abagerageza guharabika u Rwanda.
Uwari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yari Ambasaderi Hon. Richard Sezibera yatangiye ashimira urubyiruko runyuranye rwari rwitabiriye ibi biganiro ashimira Miss Mutesi Jolly ku bw’ibi biganiro ategura. Yasabye urubyiruko kugendera ku ndangagaciro z’igihugu. Usibye Ambasaderi Richard Sezibera wari umushyitsi mukuru ariko muri iki kiganiro hari abandi bayobozi batanze ibiganiro nka Bamporiki Edouard umutoza mukuru w’itorero ry’igihugu, abandi bari mu batanze ibiganiro harimo uwari uhagarariye PSF, Col Mutiganda Francis ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu wibukije urubyiruko ko kugira ngo habeho amahoro ari uko baba umwe bakirinda abatanya abanyarwanda.
Iki kiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ibiganiro nk’ibi bitegurwa na Miss Mutesi Jolly dore ko kuva yatorwa yatangiye kubikora aho ahuza urubyiruko na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu. Kuri iyi nshuro hitabiriye urubyiruko rwiga mu mashuri anyuranye arimo LDK, LNDC, Kagarama High School. Hari hakoraniye abanyeshuri barenga nka magana atatu.
Jolly Mutesi atanga ikiganiro ku rubyirukoJolly Mutesi na Hon Bamporiki EdouardUwimana Basile ni we wari uyoboye ibi biganiroMuri ibi biganiro morale ni yo iba hejuruAbayobozi batanze ibiganiro binyuranyeUrubyiruko rwabazaga ibibazo Miss Jolly Mutesi asubiza bimwe mu bibazo yari abajijweBamwe mu bahataniye ikamba na Miss Jolly Mutesi bari baje kumushyigikira muri ibi biganiroUwari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro Ambasaderi Hon. Richard sezibera Urubyiruko rwishimiye ibiganiro rwahawe Bafatanye ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO