RFL
Kigali

Marina weruye ko nta mukunzi afite yatanze urugero ku munyamakuru baganiraga agaragaza imiterere y'umusore wamusubiza mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/11/2018 16:40
4


Mu minsi ishize twagiranye ikiganiro na Marina umwe mu bahanzikazi bari mu bazamutse neza muri muzika y'u Rwanda. Uyu mukobwa wamenyekanye mu muziki ariko kandi inkuru y'urukundo ye yamamaye yatandukanye n'umusore bakundanaga, kuri ubu yatangaje ko atarabona undi mukunzi icyakora ahishura ibyo yagenderaho akunda undi.



Muri iki kiganiro twagiranye na Marina twatangiye tumubaza niba nyuma y'umusore bavuzwe ko batandukanye mu rukundo yaba yarabonye undi. Marina yeruye ashize amanga ko avuga ko nta mukunzi afite ariko igice kinini kingana na 80% avuga ko atamushaka icyakora ahamya ko 20% ari uko amarangamutima ye amutegetse gukundana n'umusore bitewe n'uwo ariwe yakundana nawe rwose.

Twabajije Marina uko umusore yumva yakunda kugeza ubwo amuhindurira ibitekerezo yaba ateye, adutangariza ko uyu musore byamusaba kuba ari umuhanga mu mutwe aganira ibintu bifite ubwenge. Yongeraho ko ikindi ari uko yaba atari mugufi ikindi atabyibushye cyane cyangwa ngo ananuke cyane, aha akaba yahise yubura amaso areba umunyamakuru baganiraga ati"Urebye ni nkawe ..."

Marina

Marina aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Marina yabwiye Inyarwanda.com ko kujya mu rukundo muri iki gihe byamugora cyane kuko ari ibintu bisaba umwanya uhagije kandi mu by'ukuri aba afite ibyinshi byo gukora mu muziki ku buryo ari byo aha akanya kenshi kurusha kuba yajya muri ibyo by'urukundo arinayo mpamvu 80% yumva adashaka iby'umukunzi.

REBA HANO IKIGANIRO MARINA YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joe5 years ago
    Urakoze kwikina
  • N5 years ago
    Ahahahah
  • Mike5 years ago
    Burya ntankumi koko itishima itako ngo nta time ninde waba wakwiteje c
  • engineer5 years ago
    Wallah





Inyarwanda BACKGROUND