Mu minsi yashize umuhanzi M Izzle yakoranye indirimbo na Sean Brizz bayita kamugi. Kuri ubu aba bombi bafatanyije na none bashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo.
M Izzle yahamirije Inyarwanda.com ko impamv yahisemo gukorana na Sean Brizz ari uko ari umusore w’umuhanga cyane. ‘Kamugi’ ni indirimbo bavugamo uburyo abantu bakunda kujyana n’ibigezweho, bakavugamo uburyo abantu muri iyi minsi bakunda ifaranga cyane.”
M Izzle yahisemo gukorana na Sean Brizz kuko ari umuhanga
Muri aya mashusho ya ‘Kamugi’ M Izzle kuri ubu uri gukorana na Seruka Entertainment ari bo bari kumufasha mu muziki we, hagaragaramo ubuzima bwo mu muhyi nyine cyane cyane I Nyamirambo, imyambarire y’abo bise ba kamugi nyine ndetse na bamwe mu byamamare biri mu mashusho y’indirimbo.
Kanda hano urebe amashusho ya Kamugi ya M Izzle na Sean Brizz
TANGA IGITECYEREZO