RFL
Kigali

Miss Lynka Akacu wabaye igisonga cya 2 muri Miss Rwanda 2015 yabatijwe mu mazi menshi:AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2017 8:36
5


Lynka Akacu ni we wegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko. Nyuma y’imyaka ibiri abaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda Lynka Akacu ku myaka 20 ye y’amavuko yabatijwe mu mazi menshi kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017.



Lynka Akacu usanzwe usengera kuri New Life Bible Church aganira na Inyarwanda.com yahamije ko ari ubwa mbere yari abatijwe, aha akaba yagarutse no ku cyatumye abatizwa aho yagize ati ”Ubundi mbere y'uko mbatizwa sinumvaga impamvu yabyo gusa mu mpera z’umwaka ushize nasomye muri Bibiliya yanjye ntangira kumva impamvu n'akamaro ko kubatizwa ngendeye kubyo Imana yankoreye mu buzima bwanjye. Mfata icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya nk'umukirisitu ubatijwe.”

lynkaAkacu Lynka 2015 ari muri Miss Rwanda

Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko kuba yaritabiriye Miss Rwanda bitamubuza kubatizwa cyangwa kuba umukirisitu, Lynka yavuze ko nta kibazo abona ku mukobwa witabira Miss Rwanda kandi ari umukirisitu ahubwo avuga ko biterwa n'uko umuntu ateye mu buzima busanzwe bityo kuri we akaba asanga ntakibazo byagateje ko umwana w’umukirisitu yitabira amarushanwa ya Miss Rwanda.

Imihango yo kubatizwa mu mazi menshi kuri Lynka Akacu igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 yabereye Kicukiro ku rusengero asanzwe asengeramo rwa New Life Bible Church.

lynkalynkalynka

Miss Lynka Akacu yabatijwe mu mazi menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sam7 years ago
    Yahisemo neza cyane
  • Papa Claude Evangeliste7 years ago
    Shalom! Wahisemo neza kuko washohoje gukiranuka. Wateye ikirenge mu cya Yesu Kristo kuko nawe yarabatijwe kdi Yohana niwe wakoze uwo murimo mwiza. Imbaraga z'Imana.
  • nunu7 years ago
    God bless you ! Ubaye intangarugero Imana igukomeze, iguhe ubwenge bwo kurushaho kuyegera n'Imbaraga zo gukomera mubiturwanya murugendo, iguhe umugisha mubyo ushaka kugeraho muriyisi kuko yabitugabiye ndetse irenze ibyo wifuza kugirango nabatayizi bamenye ko Imana yacu ihemba neza!mwizina ry'umwami wacu YESU CHRISTO. Happy for you girl nubwo ntakuzi.
  • 7 years ago
    Yayobye ahubwo
  • 7 years ago
    Hahaha tangira urye uburozi nkabumwe pasteur Mpyisi arimo kuvuga





Inyarwanda BACKGROUND