Lynka Akacu ni we wegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko. Nyuma y’imyaka ibiri abaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda Lynka Akacu ku myaka 20 ye y’amavuko yabatijwe mu mazi menshi kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017.
Lynka Akacu usanzwe usengera kuri New Life Bible Church aganira na Inyarwanda.com yahamije ko ari ubwa mbere yari abatijwe, aha akaba yagarutse no ku cyatumye abatizwa aho yagize ati ”Ubundi mbere y'uko mbatizwa sinumvaga impamvu yabyo gusa mu mpera z’umwaka ushize nasomye muri Bibiliya yanjye ntangira kumva impamvu n'akamaro ko kubatizwa ngendeye kubyo Imana yankoreye mu buzima bwanjye. Mfata icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya nk'umukirisitu ubatijwe.”
Akacu Lynka 2015 ari muri Miss Rwanda
Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko kuba yaritabiriye Miss Rwanda bitamubuza kubatizwa cyangwa kuba umukirisitu, Lynka yavuze ko nta kibazo abona ku mukobwa witabira Miss Rwanda kandi ari umukirisitu ahubwo avuga ko biterwa n'uko umuntu ateye mu buzima busanzwe bityo kuri we akaba asanga ntakibazo byagateje ko umwana w’umukirisitu yitabira amarushanwa ya Miss Rwanda.
Imihango yo kubatizwa mu mazi menshi kuri Lynka Akacu igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 yabereye Kicukiro ku rusengero asanzwe asengeramo rwa New Life Bible Church.
Miss Lynka Akacu yabatijwe mu mazi menshi
TANGA IGITECYEREZO