RFL
Kigali

Umunyamideli Lynka Kaneza Amanda ari kubyinira ku rukoma ku bwa Kigali Fashion Week 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2017 16:36
3


Hashize iminsi abategura Kigali Fashion Week batangaje igihe ibi birori bizabera bavuga ko muri uyu mwaka izaba hagati y’itariki 28 – 30 Kamena, ngo nanone kandi ikazitabirwa n’abahanzi n’abamurika imideli bazaba baturutse ku migabane itandukanye. Kuri ubu rero umunyamideli Kaneza Linka Amanda arabyinira ku rukoma ku bw’iki gikorwa.



Iki gikorwa kizatangira muri Kamena kuri ubu abagitegura bamaze kugira Kaneza Lynka Amanda umukobwa wo kwifashisha bamamaza iki gikorwa, uwo bita ‘Major Face of Kigali Fashion Week 2017’, amakuru Inyarwanda.com yakuye imbere mu bategura iki gikorwa ni uko umukobwa uhabwa aya masezerano aba agomba kwifashishwa mu kwamamaza iki gikorwa aho amafoto ye akoreshwa hose ku byapa biba byakozwe byo kwamamaza Kigali Fashion Week.

Kaneza Lynka AmandaKaneza Lynka Amanda wanabaye Supermodel mu Rwanda muri 2015

Umukobwa uhawe aya mahirwe ubusanzwe nkuko tubikesha abategura iki gikorwa ngo ahembwa amadorali ari hagati ya 500 ndetse na 2000, bivuze ko Kaneza Lynka Amanda ari we utahiwe mu guhabwa aya mafaranga nkuko nawe abyigaragariza ku mbuga nkoranyambaga ze aho yishimira kugaragaza ko yahawe aya mahirwe.

Ibirori ngarukamwaka byo kumurika imideli “Kigali Fashion Week” bigiye kongera kuba ku nshuro ya karindwi kuko yatangiye mu 2011. Gusa, ngo uyu mwaka bikaba birimo gutegurwa ku buryo bukomeye kurusha imyaka yabanje nkuko twabitangarijwe na Danny Ndayishimiye umwe mu bari kuyitegura.

Kaneza Lynka AmandaKaneza Lynka Amanda yahawe amahirwe yo kuba 'Major face of Kigali Fashion Week 2017'

Mu mwaka ushije wa 2016, Kigali Fashion Week yari yitabiriwe n’abahanzi b’imideli bamaze kubaka izina muri uyu mwuga barimo Sheena Frida C wo muri Kenya, Winnie Godi wo muri Sudani y’Epfo, Jamil Walji wo muri Kenya, An Buermans wo mu Bubiligi, Charity na Irene Businge bo muri Uganda n’abandi baturutse mu bihugu birenga 10. Twibukiranye ko umukobwa wari wagizwe ‘Major face of Kigali Fashion Week’ ni Fiona Mutoni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ottovordegentschenfelde7 years ago
    Uyu mkobwa ntabwo aruwacu Afite inkomoko Hepfo hano!
  • 7 years ago
    ntabwo aruwanyu???? wowe nande ariko mwagiye mureka kuvugishwaa
  • GASONGO7 years ago
    Ese ko mbona agenda aba igikecuru? Narumiwe





Inyarwanda BACKGROUND